CHAN:Ikipe ya mbere izakina Finale iramenyekana uyu munsi

Kuri uyu wa Gatatu kuri Stade Amahoro nibwo hamenyekana ikipe ya mbere izakina umukino wa nyuma,ubwo DR Congo na Guinea ziza guhatana muri 1/2

Nyuma y’akaruhuko k’iminsi ibiri kakurikiye isozwa ry’imikino ya 1/4 cya CHAN,kuri uyu wa Gatatu guhera ku i Saa kumi z’umugoroba,kuri Stade Amahoro harabera umukino wa mbere wa 1/2 cy’irangiza.

Ikipe ya Guinea yasezereye Zambia muri 1/4
Ikipe ya Guinea yasezereye Zambia muri 1/4
Ikipe ya Congo yari yasezereye Amavubi muri 1/4
Ikipe ya Congo yari yasezereye Amavubi muri 1/4

Uyu mukino wa 1/2,uraza guhuza ikipe y’igihugu ya Republika iharanira Demokarasi ya Congo,ikipe yahageze isezereye Amavubi y’u Rwanda ku bitego 2-1,ndetse na Guinea yasezereye ikipe ya Zambia kuri Penaliti 5-4.

Umufana wa Congo na Fc Barcelona
Umufana wa Congo na Fc Barcelona
Abafana ba Congo bategerejwe ari benshi kuri Stade Amahoro
Abafana ba Congo bategerejwe ari benshi kuri Stade Amahoro

Abakinnyi babanjemo ubwo aya mamkipe yabonaga itike ya 1/2

DR Congo: Ley Matampi,Joyce Lomalisa,Padou Bompunga,Mechak Elia,Doxa Gikanji,Heritier Luvumbu,Nelson Munganga,Merveille Bope,Joel Kimwaki,Johnattan Bolingi Mpangi,Yannick Bangala

Guinea: A. Keita, Alseny Bangoura ,I. Bangoura ,I. Soumah ,M. Thiam ,T. Camara ,I. Sankhon ,M. Youla ,Aboubacar Sylla Iyanga .D. Camara ,K. Bangoura

Undi mukino wa 1/2 cy’irangiza uteganijwe kuri uyu wa kane ku i Saa kumi z’umugoroba,ukazahuza Cote d’Ivoire yasezereye Cameroun iyitsinze ibitego 3-0,ndetse na Mali yasezereye Tunisia,umukino nawo uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka