CHAN:DR Congo inyagiye Ethiopia kuri Stade Huye

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo inyagiye EthiopiaIbitego 3-0 ku mukino wa mbere w’itsinda rya Kabiri wabereye kuri Stade Huye kuri iki cyumweru

Ku i Saa cyenda nibwo umukino wari utangiye,wari umukino wa mbere mpuzamhanga ubereye kuri Stade Huye,abafana bari benshi cyane,gusa by’umwihariko abafana ba Republika iharanira Demokarasi ya Congo nibo bari biganje.

Abakinnyi babanjemo ku makipe yombi

Ethiopia: 20 A. Mamo,17 S. Tesfaye,5 Anteneh Tesfaye, 15 A. Tamene, 2 T. Dejene 21 T. Alebechew, 7 B. Assefa, 19 G. Panomo, 9 E. Mamo, 4 T. Tesfaye, 10 R. Lokk

DR Congo 1 L. Matampi, 19 J. Kimwaki, 17 M. Bokadi 14, N. Munganga 3 L. Mutambala 2 J. Bahumeto ,4 B. Bompunga ,20 G. Lusadisu ,8 N. Luvumbu ,21 J. Bolingi ,5 E. Meschack

Abafana bari bakubise buzuye kuri Stade Huye
Abafana bari bakubise buzuye kuri Stade Huye

Umukino watangiye yombi asatira,ndetse ndetse umukinnyi wa Ethiopia witwa Deng Lamkel Lok abona nka bubiri bwo gutsinda ariko ntibyamukundira.

Abafana b'Amavubi nabo bari bahari
Abafana b’Amavubi nabo bari bahari
Stade Huye nibwo bwa mbere yakiriye umukino mpuzamahanga
Stade Huye nibwo bwa mbere yakiriye umukino mpuzamahanga
Ikibuga cya Huye cyari cyabanje kugwa mo imvura,gusa umukino watangiye hatangiye gukamuka
Ikibuga cya Huye cyari cyabanje kugwa mo imvura,gusa umukino watangiye hatangiye gukamuka
Ni gutya Stade yari imeze
Ni gutya Stade yari imeze

Ku munota wa 45,ubwo bari bamaze kwerekana ko hongeweho umunota umwe w’inyongera,Guy Rusadisu Basisira wahoze akinira APR Fc yo mu Rwanda,yaje gufungura amazamu ku gitego cyiza cy’umutwe maze igice cya mbere kirangirana n’ibyishimo by’abanyecongo.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 46 w’umukino,Heritier luvumbu yaje kubonera Congo igitego cya kabiri,ndetse no ku munota wa 59,Meschack Ela yaje gutsinda igitego cya gatatu nyuma y’aho ikipe ya Congo yari ikomeje kugaragaza ko irusha cyane Ethiopia.

Ikipe ya DR Congo yakomeje kurusha cyane ikipe ya Ethiopia,gusa umukino waje kurangira ari bya bitego 3-0,ndetse na Heritier luvumbu atorwa nk’umukinnyi mwiza w’umunsi (Homme du match).

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kubwange ndifuza ko congo yazahura na mavubi

alias yanditse ku itariki ya: 18-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka