Bugesera ivanze imibare ya Mukura yo kwegukana igikombe

Ikipe ya Bugesera ku kibuga cyayo ihagaritse umuvuduko ya Mukura vs yari imaze iminsi iyoboye urutonde rwa shampiona nyuma yo kuyitsinda 1-0

Ally Bizimungu wahoze atoza Mukura Vs abifashijwemo na rutahizamu we Niyigena Eric ,abashije kwegukana amanota atatu ku gitego kimwe rukumbi .

Abafana bari benshi cyane,iyi kipe imaze kugaragaza ko ifite abafana benshi
Abafana bari benshi cyane,iyi kipe imaze kugaragaza ko ifite abafana benshi

Mu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi cyane,Bugesera itahabwaga amahirwe cyane kuri uyu mukino,yaje gutsinda igitego ku munota wa 80 w’umukino,maze ba myugariro bari bayobowe na Anicet uzwi ku izina rya Gasongo bakiryamaho kugeza iminota y’umukino irangiye ari igitego kimwe cya Bugesera ku busa bwa Mukura.

Bugesera mu byishimo byo kubona igitego kuri Mukura
Bugesera mu byishimo byo kubona igitego kuri Mukura
Ally Bizimungu aha amabwiriza myugariro we uzwi ku izina rya Gasongo
Ally Bizimungu aha amabwiriza myugariro we uzwi ku izina rya Gasongo

Ikipe ya Mukura nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-0 ,yaje guhita ifata umwanya wa mbere,aho ndetse itsinzwe yaherukaga gutsindwa ku munsi wa kane wa shampiona ubwo yatsindwaga na Rayon Sports.

Andi mafoto kuri uyu mukino

Uko imikino y’uyu munsi yagenze

Bugesera 1-0 Mukura VS
Espoir 2-1 Sunrise Fc
SC Kiyovu 4-3 Gicumbi Fc

Uko amakipe akurikiranye kugeza ubu

Urutonde rwa shampiyona

Umwanya Ikipe Imikino Amanota

1 Mukura 15 32

2 AS Kigali 13 28

3 Rayon 12 25

4 APR FC 11 24

5 Police FC 11 21

6 Bugesera 15 21

7 Kiyovu 15 20

8 Gicumbi 14 18

9 Sunrise 14 18

10 Amagaju 12 17

11 Musanze 11 12

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

bugesera kbsa nigumye ishyiremo akabaraga

da yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

Sinababwiye ko Mukura bikorigita bagaseka, abantu babyinira igikombe na Mache zibanza zitarangira nibura !

bigabo yanditse ku itariki ya: 3-03-2016  →  Musubize

Richard ibyo ni ugufana buhumyi ; Menya ko na Nyina w’undi abyara umuhungu. Muri foot byose birashoboka. BUGESERA yerekanye ko nayo itoroshye . Igitego cyo mu minota yanyuma kiraryana sana , sinakurenganya. FELICITATION BUGESERA F.C.

G yanditse ku itariki ya: 3-03-2016  →  Musubize

kwisanga si ugusanza ibyo usanze nabandi nka mukura mumenyeko ruhago mu bugesera tudasitasita mugombakujya muza mwikandagira(mutseta ibirenge)

mnmm yanditse ku itariki ya: 3-03-2016  →  Musubize

Aka gakipe ibyo kakoze ntikaziko kikozeho! Mbabwije ukuri ko nta mukino kazongera gutsinda kuko buriya kerekanye ubwambure bwako. Mukura oyeee!! Naho Bugesera 2017 ni mukiciro cya kabiri.

Richard B yanditse ku itariki ya: 2-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka