Bokota Labama arahakana kwivumbura kuri AS Muhanga

Ikipe ya AS Muhanga iratangaza ko nta kibazo ifitanye na Bokota Labama, kandi ko ari gutanga umusaruro mwiza.

Ni nyuma y’amakuru yavugwaga ko Bokota yanze gukina umukino wahuje AS Muhanga na AS Kigali ku wa gatandatu tariki ya 30 Mata 2016 kubera ko umupfumu we atahawe akazi muri AS Muhanga.

Bokota Labama yari yazonze cyane ab'inyuma ba Etincelles
Bokota Labama yari yazonze cyane ab’inyuma ba Etincelles

Bokota Labama wakinnye umukino wahuje ikipe ye na Etincelles akanayitsinda ibitego bibiri, avuga ko kudakina uwo mukino byatewe n’uko yari afite ikibazo cy’imvune, kandi ko ubwo yatangiye kureba mu mazamu bamwitega.

Igice cya mbere kiri hafi kurangira,Bokota yacitse ab'inyuma acenga umunyezamu wa Etincelles mu mikino itanu amaze gukinira AS Muhanga
Igice cya mbere kiri hafi kurangira,Bokota yacitse ab’inyuma acenga umunyezamu wa Etincelles mu mikino itanu amaze gukinira AS Muhanga

Bokota Labama avuga ko ubu atangiye ibihe byiza byo gutsindira AS Muhanga, agira ati, “Nta kibazo mfitanye na buri umwe muri Equipe yanjye, nari mfite ikibazo cy’imvune icyo gihe nk’umukinnyi mukuru nzi neza akamaro ko gukina umeze neza naravuze ngo reka nduhuke nkire neza, ni nayo mpamvu uyu munsi nakinnye neza”!

Amakuru yo kuba Bokota atarivumbuye ku ikipe kandi yemezwa n’Umutoza wa AS Muhanga aho avuga ko Bokota atakinnye na AS Kigali kubera ko yari arwaye koko, agira ati, “Bokota yari afite ikibazo cy’umugeri yakubiswe na mugenzi we ku itako mu myitozo, amafeye ntabwo ari yo akina”.

AS Muhanga yishimira igitego cya kabiri mu gice cya kabiri cy'umukino
AS Muhanga yishimira igitego cya kabiri mu gice cya kabiri cy’umukino

Ku kibazo cy’uko umutoza wa AS Muhanga yaba agiye kwirukanwa, uyu mutoza avuga ko nta kintu yaba azize kuko nta mahirwe yigeze ahabwa ngo areke kuyabyaza umusaruro, bityo ngo ayo ni amagambo y’abantu kandi nta shingiro afite”.

Hategekimana Bonaventure uzwi ku izina rya Gangi na we ufatiye runini ikipe ya AS Muhanga muri ba myugariro b’ikipe na we yemeza ko Umukinnyi Bokota Labama ashoboye gufasha ikipe, agira ati, “Si ubwa mbere nkinanye nawe, ndamwizera iyo namubwiye ngo ashake ibitego atsinde nanjye mfunge inyuma”.

Meya Uwamaliya (uhereye iburyo) ntagisiba ku kibuga gushyigikira ikipe ye iri mu myanya mibi
Meya Uwamaliya (uhereye iburyo) ntagisiba ku kibuga gushyigikira ikipe ye iri mu myanya mibi

Ikipe ya AS Muhanga ishigaje imikino 10 muri Shampiyona, ikaba igifite icyizere cyo kutamanuka mu cyiciro cya kabairi, icyizere ikaba igiteze ku mukino uzayihuza na Mukura FC ku wa gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2016 kuri Stade rejiyonali ya Muhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ikipe yacu turayishyigikiye kandi igomba gutera imbere kabisa. tugomba kumenya gushyigikira iby’iwacu

Valens yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Rayons port komerezaho turagushyigikiye twara ibikombe byose

alias yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

byaringombwa gutsinda APR kuko iyurimukuru ugombakwerekabanako ukuzepe ntibazogera gutsindukundi tuzahora tubatsinda 5 kubusa

nsengimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka