BRALIRWA igiye gusubukura gahunda yo guhemba umukinnyi w’ukwezi

BRALIRWA na FERWAFA bari mu biganiro ngo basubizeho gahunda yo guhemba abakinnyi bitwaye neza buri kwezi nk’uko byagenze muri shampiyona y’umwaka ushize.

Icyo gihembo gihabwa umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu kwezi. Uwo mukinnyi atoranywa n’akanama kagizwe n’inzobere mu mupira w’amaguru harimo abasifuzi, abanyamakuru b’imikino n’abandi bazi kandi bakurikirana iby’umupira w’amaguru mu Rwanda

Jean Pierre Uwizeye, ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya PRIMUS ari nacyo gitera inkunga shampiyona y’u Rwanda, yadutangarije ko iyo gahunda yo guhemba umukinnyi bifuza kuyisubukura mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka bafatanyije n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Uwizeye yagize ati “Ubu turimo kuganira na FERWAFA uko twagarura iki gihembo kandi twizera ko ibiganiro nibigenda neza gutanga icyo gihembo twabisubukura mu mpera z’ukwezi kwa mbere”.

Uwizeye kandi, yaboneyeho guhakana amakuru yavugaga ko BRALIRWA yaba iri mu biganiro na Televiziyo Supersport yo muri Afurika y’Epfo kugirango ijye yerekana shampiyona y’u Rwanda. Yabisobanuye muri aya magambo: “Ayo makuru rwose siyo. Kera twigeze kuganira bisanzwe ariko nta gahunda rwose dufitanye nabo, sinzi ayo makuru aho yaturutse”.

Hashize igihe kinini havugwa amakuru y’uko supersport yaba ishaka kujya yerekana shampiyona y’u Rwanda nk’uko yerekana za shampiyona za bimwe mu bihugu byo mu karere nka Kenya na Uganda.

Kugeza ubu ariko nta biganiro biraba ku mugaragaro hagati y’impande zombi (Supersport na FERWAFA), gusa umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Milutin Micho wanatoje ikipe yitwa Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo, ari mu Bantu bagerageje guhuza izo mpande ariko nta musaruro ufatika biratanga.

Ku mukino wa shampiyona wahuje APR FC na Rayon Sport kuri stade Amahoro warebwe na bamwe mu bayobozi b’iyo televiziyo bituma amakuru y’uko basahaka kujya berekana shampiyona y’u Rwanda yiyongera.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka