Apr Fc yongeye gutakaza amanota ku ikipe y’i Rubavu

Ku munsi wa mbere w’imikino yo kwishyura,APR Fc yatsinzwe na Etincelles igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Mu mukino wasaga nkaho APR Fc itari yahaye imbaraga nyinshi,Etincelles yaje kuyitungura iyitsinda igitego mu gice cya mbere maze igihagararaho mpaka umukino urangiye.

Igitego cya Etincelles cyatsinzwe ku munota wa 21 w’igice cya mbere,igitego cyatsinzwe ku ikosa ryari rikozwe na Faustin Usengimana ubwo yashakaga guha umupira umunyezamu Ndoli Jean Claude,nyuma yo kutawugumana Ndikumana Bodo yaje guhita atsindira Etincelles igitego.

APR Fc ntiyahiriwe kuri uyu munsi
APR Fc ntiyahiriwe kuri uyu munsi

Mu yindi mikino yabaye Kiyovu Sports yaje gutsinda Bugesera 3-2 ku Mumena,Amagaju anganya na Gicumbi 0-0 i Nyamagabe,mu gihe Espoit yanganyije na Muhanga ya nyuma ku rutonde 0-0 mu mukino wabereye i Rusizi.

Amafoto kuri uyu mukino

Urutonde rw’agateganyo

Ikipe Imikino Amanota
01 APR FC 16 34
02 RAYON SPORTS 15 32
03 MUKURA VS 15 32
04 POLICE FC 15 28
05 AS KIGALI 15 28
06 KIYOVU SPORTS 16 26
07 GICUMBI FC 16 22
08 BUGESERA FC 16 21
09 SUNRISE FC 15 19
10 AMAGAJU FC 16 19
11 MARINES FC 15 17
12 ESPOIR FC 16 16
13 MUSANZE FC 15 15
14 ETINCELLES FC 16 10
15 RWAMAGANA CITY FC 15 9
16 AS MUHANGA 16 5
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rayon Sport Iranze Itugiye Imbere.

Bob Bonfis yanditse ku itariki ya: 17-04-2016  →  Musubize

tuzikosora apr fc,ariko mukore update no kumafoto yanyu.

nathan kaneza yanditse ku itariki ya: 16-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka