Amavubi yakoze imyitozo,Haruna na McKinstry batanga icyizere cyo gutsinda

Kuri Stade Anjalay yo mu birwa bya Maurice,Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma ,maze McKinstry na Kapiteni Haruna batangaza ko hari icyizere cyo kwegukana amanota atatu.

Mu mvura nyinshi yaguye ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoraga imyitozo yayo ya mbere mu birwa nya Maurice,akaba ari nayo ya nyuma bakoze mbere y’uko bakina n’iki gihugu,umutoza w’ikipe y’igihugu Johnattan McKinstry yatangaje ko uko ikirere cyari kimeze bitababangamiye cyane,ko bishobora kubafasha mu gihe n’ubundi no ku munsi w’ejo bashobora gukina ariko bimeze.

Yakomeje kandi atangaza ko muri rusange imyitozo yagenze neza n’ubwo abakinnyi bari bagifite umunaniro.

McKinstry ati "Imyitozo yari myiza,ndetse n’abakinnyi bameze neza gusa birumvikana bari bagifite umunaniro kubera bageze ino aha mu gitondo kandi baruhuka nk’amasaha ane cyangwa atanu gusa."

Abakinnyi nyuma y'imyitozo,wabonaga imvura yabazonze
Abakinnyi nyuma y’imyitozo,wabonaga imvura yabazonze

Yatangaje kandi ko kuba Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima yarigeze gukina n’ikipe yo muri iki gihugu yitwa Cercle de Joachim aho akina mu ikipe ya Yanga,bizabafasha gukina n’ibirwa bya Maurice basa nk’aho hari amakuru bazaba bayifiteho.

Inyuma ya Stade izakinirwaho ntihatuwe ahubwo hihingiye ibisheke
Inyuma ya Stade izakinirwaho ntihatuwe ahubwo hihingiye ibisheke

Ku ruhande rwa Kapiteni Haruna Niyonzima,we ngo asanga Imana nibafasha bakaramuka neza,bakaramuka bafite imbaraga,bumva bashobora kuiztwara neza kuko bazi ko baje gushaka amanota atatu

Yagize ati "N’ubwo imvura yagwaga cyane ariko abakinnyi bari bafite morale,ntabwo tuje gutembera,ahubwo tuje gushaka amanota atatu,nta match yoroha,ariko abatoza badufashije,ikituzanye ni ugushaka amanota atatu,nituramuka neza dufite imbaraga tuzitwara neza."

Kapiteni w'Amavubi Haruna Niyonzima aganira n'itangazamakuru nyuma y'imyitozo
Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo

Andi mafoto y’uko byari byifashe mu myitozo

Amazamu azakinirwamo uyu mukino ntabwo areshya
Amazamu azakinirwamo uyu mukino ntabwo areshya

Uyu mukino uzahuza u Rwanda n’ibirwa bya Maurice ziherereye mu itsinda H,uri mu rwego rwo guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon wa 2017,umukino kandi hatagize igihinduka uzanyura kuri KT Radio ivugira kuri 96.7 ndetse na 107.9,ndetse no ku rubuga www.ktradio.rw

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

GUSA NDABONA KARIYA GAKIPE TUGATSINDA 3KURI KIMWE, MURAMBWIRA KWERI, GUSA AMA NOTA 3 NI AYACU KWERI

NITWA DANGER UMUKUNZI UKOMEYE WA MUKURA N,IKIPEY,IGIHUGU AMAVUBI yanditse ku itariki ya: 26-03-2016  →  Musubize

Courage bana bacu tubari inyuma!

N.T yanditse ku itariki ya: 25-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka