Kuri uyu wa mbere taliki ya 25/01/2016 kuri Stade Amahoro ndetse na Stade Huye haberaga imikino ya nyuma mu itsinda rya kabiri,imikino yaje kurangira Angola na Ethiopia zisezerewe mu gihe Dr Congo na Cameroun zerekeje muri ¼.
Kuri Stade Amahoro,haberaga umukino wahuzaga ikipe Angola na Ethiopia,maze umukino uza kurangira Angola itsinze Ethiopia ibitego 2-1,ibitego byatsinzwe na Ary Papel ku munota wa 54 n’uwa 73 ku ruhande rwa Angola, mugihe igitego cya Ethiopia cyatsinzwe na Seyoum Tesfaye ku munota wa 75 w’umukino.
Mu mukino wabereye kuri Stade Huye,ikipe ya DR Congo yari yaje yasuzugye uyu mukino aho yabanje mo abakinnyi 8 batajyaga babanzamo,yaje gutsindwa na Cameroun ibitego 3-1,ibitego bya Cameroun bikaba byatsinzwe na Y.Atouba ku munota wa,M.Ngamaleu ku munota wa 52,ndetse na S.Nlend ku munota wa 64, mu gihe icya DR Congo cyatsinzwe na J.Mundele ku munota wa 47.
Uko amakipe akurikiranye nyuma y’iyi mikino ya nyuma y’iri tsinda:
1. Cameroun,amanota 7
2. DR Congo,amanota 6
3. Angola,amanota 3
4. Ethiopia 1
Uko amakipe azahura ku wa Gatandatu taliki ya 30/01/2016 muri ¼:
Saa Cyanda: Rwanda na Congo ,Stade Amahoro
Saa kumi n’ebyiri: Cameroun na Cote d’Ivoire,Stade Huye
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
amavubi oyeeeee mukore imyitozo nk’iyo mwari mwakoze
amavubi nyifurije insinzi
tuzatsinda yirirwa ahandi igataha I rwanda
Mwitondere Congo Kinsha rero. Eloko ya makasi.
Amavubi azatsinda cong2-0
plz abo basore ntibirare ngo DRC bakunda kuyitsinda otherwise batekereze kucyo bashaka kdi rega igikombe baguterura.
congs to our team kdi tubarinyuma.
RDC ntabwoba iteye kuko niyo yaba ifite messi,cr7, na neymar ntiyatsinda u Rwanda ipfa kuba yitwa congo ni 1-0 tukikomereza