Amavubi na Cameroun,ubusesenguzi bwa Gomes Da Rosa

Amavubi y’u Rwanda arakina umukino wa gicuti na Cameroun,Didier Gomes Da Rosa watoje mu Rwanda no muri Ca,eroun yatangaje ko aya makipe ashobora kunganya

Ikipe y’igihugu ya Cameroun yasesekaye mu Rwanda mu ijoro rya taliki ya 03/01/2016.iza guhita yerekeza mu karere ka Rubavu bukeye bwaho,aho ndetse yahise inatangira imyitozo yo kwitegura CHAN,

Iyi kipe,kuri uyu wa gatatu taliki ya 06/01/2016 irakina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi,umukino ubera kuri Stade Umuganda ya Rubavu Saa cyenda n’igice.

Mu rwego rwo kumenya byinshi kuri uyu mukino,Kigali Today yaganiriye na Didier Gomes Da Rosa wahoze ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports,ndetse aza no kujya gutoza ikipe ya Coton Sports yo muri Cameroun,ikipe ndetse inafite abakinny batanu muri 23 bahamagawe.

Didier Gomes Da Rosa yadutangarije ko n’ubwo atari hafi y’Amavubi,ariko uko ayazi azi ko ari ikipe ifite abakinnyi beza bashobora no kwegukana CHAN.

Yagize ati "Sinkiri hafi y’Amavubi ariko,ariko nzi ko Amavubi yujuje ibisabwa ngo abe yatwara CHAN,naho Cameroun ni ikipe nziza kandi yateguye irushanwa neza,ifite abakinnyi beza pe, ba myugariro bohagti bahagaze neza cyane,ukina ku ruhande rw’ibumoso we yjuje ibyangombwa rwose rwo kuba yakina ku mugabane w’i Burayi."

Gomes Da Rosa wahoze atoza Rayon Sports
Gomes Da Rosa wahoze atoza Rayon Sports
Uyu mutoza yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya Shampiona ya 2012/2013
Uyu mutoza yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya Shampiona ya 2012/2013

Gomes Da Rosa yakomeje agira ati"Naho mu bakinnyi nahoze ntoza muri Coton Sport,harimo batanu,abakinnyi bafite ubunararibonye,by’umwihariko uwitwa Stephan Kingue Mpondo,akina mu mutima wa defense,ariko ni indwanyi cyane.,."

Cameroun mu myitozo mu karere ka Rubavu

Uyu mutoza ubu usigaye ubarizwa mu gihugu cya Algeria mu ikipe ya CSC Constantine yanatangaje kandi ko aya makipe agereranije uko ayazi,ndetse no kuba ari umukino wa gicuti ashobora kuza kurangiza anganya,bivuze ntayo ahamya ko yegukana intsinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amavubi tugomba gutsinda ukobyagenda lose kuko nubwo tubura abataka dufite umuzam
u mwiza na defiance nziza

RAFIKI yanditse ku itariki ya: 6-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka