Amavubi anyagiwe na Maroc,azamukana na Cote d’Ivoire

Mu mikino ya nyuma y’itsinda rya mbere,u Rwanda rwanyagiwe na Maroc 4-1 kuri Stade Amahoro,naho Cote d’Ivoire inyagira Gabon 4-1 kuri Stade Huye

Mu mukino umutoza w’Amavubi yari yakoze impinduka zigera ku munani ugereranije n’ikipe yagiye ibanzamo mu mikino iheruka,u na Maroc ntibyabuza Amavubi kuzamuka ari aya mbere.

Abafana ntibakanzwe n'imvura (itari iy'ibitego) bakomeje barafana kandi ari benshi
Abafana ntibakanzwe n’imvura (itari iy’ibitego) bakomeje barafana kandi ari benshi

Mbere y’uko uyu mukino uba,u Rwanda rwari rwaramaze kwizera intsinzi,aho icyari kuva muri uyu mukino ntacyo byari guhindura ku mwanya wa mbere Amavubi yari ariho,mu gihe Cote d’Ivoire,Gabon na Maroc zo zakinaga zirwanira umwanya wa gatatu.

Maroc yishimira intsinzi
Maroc yishimira intsinzi
Maroc mu gice cya mbere yasatiriye Amavubi cyane,aha Kwizera Olivier yakizaga izamu
Maroc mu gice cya mbere yasatiriye Amavubi cyane,aha Kwizera Olivier yakizaga izamu
Abafana muri iyi CHAN bagaragarije Amavubi ko bayashyigikiye cyane
Abafana muri iyi CHAN bagaragarije Amavubi ko bayashyigikiye cyane

Ku munota wa 14 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Abdleghnai Maouauoi,Maroc yafunguye amazamu ndetse no ku munota wa 23 Mohamed Aziz atsinda icya 2,maze Hegman Ngomirakiza aza gutsinda icya mbere cy’Amavubi ku munota wa 26.

Maroc yishimira igitego cya mbere
Maroc yishimira igitego cya mbere

Mu gihe u Rwanda rwari rutangiye kwizera ko rugiye kwishyura,ku munota wa 43 w’umukino Abdleghnai Maouauoi wari watsinze igitego cya mbere yaje gushyiramo icya 4 cya Maroc maze igice cya mbere kirangira Ari ibitego 4 bya Maroc kuri 1 cy’Amavubi.

Mu gice cya mbere imipira myinshi yakiniwe ku izamu ry'Amavubi
Mu gice cya mbere imipira myinshi yakiniwe ku izamu ry’Amavubi

Usibye uyu mukino kandi waberaga kur Stade Amahoro,kuri Stade ya Huye naho haberaga undi mukino wasanga nk’uwo guhatanira umwanaya wa 2,aho ikipe ya Cote d’Ivoire yaje kwihererana Gabon maze iyinyagira ibitego 4-1,biza gutuma u Rwanda ruzamukana na Cote d’Ivoire muri ¼,aho amakipe yombi amenya yo bizahura kuri uyu wa mbere.

Ababanjemo:

Amavubi:Kwizera Olivier,Rusheshangoga Michel,Ngirinshuti Mwemere,Rwatubyaye Abdul,Usengimana Faustin,Bizimana Djihad,Ngomirakiza Hegman,Nshimiyimana Amran,Nshuyi Savio Dominique,Habimana Yussuf na Sugira Ernest

Maroc:Mouhamed Amine Bourkadi,Yawad El Yamiq,Abderrahim Achchakir,Brakim Nakach,Abdessalam Benjelloun,Abdessamad El Mobaraky,Abedladim Khadrouf,Abdelghani Mouaoui,Mohamed Aziz,Mohamed Oulhaj,Issam Erraki

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

tuzagitwara

Jean Pour yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

tuzagitwara maze

Jean Pour yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

Ni AMASAZI amavubi nayo kubwa GATETE, KAREKEZI, NTAGANDA, MAMA ANA,,,,,,,, igikombe se bagutwara kururimi cyangwa bagiheshwa nibikorwa?. Bazi kuturongorera abana gusa ntakindi.

sosteni yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

twizeye kuzatwara igikombe kuba twatsizwe ntacyo bitubwiye

eric yanditse ku itariki ya: 24-01-2016  →  Musubize

amavubi twizeye kuzatwara igikombe Kandi turabyizeye turayizeye

eric yanditse ku itariki ya: 24-01-2016  →  Musubize

Amavubi turumva ndakibazo tugomba kwegera imbere biriya ndacyo bivuze

Alias yanditse ku itariki ya: 24-01-2016  →  Musubize

amavubi aradusebeje pe gutsindwa nikipe yatsinzwe n’izindi

ddg yanditse ku itariki ya: 24-01-2016  →  Musubize

amavubi aradusebeje pe gutsindwa nikipe yatsinzwe n’izindi

ddg yanditse ku itariki ya: 24-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka