Amavubi anganyije na Tanzania mu mukino wa gicuti (AMAFOTO)

Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Tanzania, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa

Wari umukino wa gicuti ugamije gufasha amakipe yombi gutegura imikino afite mu mpera z’iki cyumweru, mu rwego rwo guhatanira itike yo kwerekeza muri CHAN izabera muri Cameroun umwaka utaha.

Ni umukino wakiniwe cyane hagati mu kibuga, aho amakipe yombi yageragezaga guhanahana imipira neza, ariko gutera mu izamu bikaba ingorabahizi.

Ku ruhande rw’Amavubi, amahirwe akomeye bagize yo kubona igitego, ni mu minota ya nyuma y’umukino aho Niyonzima Haruna yazamukanye umupira akawuha Sugira Ernest, aha nawe yaje gucenga myugariro wa Tanzania, awuha Manishimwe Djabel awuteye awushota igiti cy’izamu.

Ikipe y’u Rwanda Amavubi ifite umukino wo kwishyura izakina na Ethiopia kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho umukino ubanza wari warangiye u Rwanda rutsinze Ethiopia igitego 1-0 cyatsinzwe na Sugira Ernest.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Amavubi: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Amran, Nsabimana Eric, Haruna Niyonzima, Tuyisenge Jacques, Meddie Kagere

Taifa Stars: Mnata Metacha Bonphace, Kimenya Salum Mashaka, Kamagi Gradiel Michael, Nondo Bakari Mwamnyeto, Nyoni Erasto Edward, Makame Abdul- Aziz Makame, Mkami Himid Mao, Domayo Frank Raymond, Msuva Simon Happygod, Yussuf Abdillahie Abdalla, Shah Faridi Mussa

Amafoto kuri uyu mukino

Myugariro Rugwiro Herve utaherukaga mu Mavubi ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza
Myugariro Rugwiro Herve utaherukaga mu Mavubi ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza
Emmanuel Imanishimwe agerageza gutanga umupira
Emmanuel Imanishimwe agerageza gutanga umupira
Ikipe y'igihugu ya Tanzania yabanje mu kibuga
Ikipe y’igihugu ya Tanzania yabanje mu kibuga
Umunyezamu Kimenyi Yves wari wagarutse mu kibuga yitwaye neza
Umunyezamu Kimenyi Yves wari wagarutse mu kibuga yitwaye neza
Manzi Thierry nawe yari ahagaze neza mu bwugarizi
Manzi Thierry nawe yari ahagaze neza mu bwugarizi
Ba kapiteni b'amakipe yombi batombora ibibuga
Ba kapiteni b’amakipe yombi batombora ibibuga
Kalisa Rachid wagiye mu kibuga asimbuye
Kalisa Rachid wagiye mu kibuga asimbuye

Andi mafoto mesnhi kuri uyu mukino kanda HANO

Amafoto: MUZOGEYE Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka