Amavubi anganyije na Cameroun mu mukino wa gicuti

Mu mukino wa mbere wa gicuti wahuje Amavubi na Cameroun,amakipe yombi anganije 1-1 mu mukino wabereye i Rubavu

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura igikombe cya CHAN kizabera mu Rwanda kuva taliki ya 16/01/2016 kugera taliki ya 07/02/2016,ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye umukino wa gicuti na Cameroun,maze amakipe yombi asoza umukino anganya igitego 1-1.

Abakinnyi babanjemo

Amavubi:Ndayishimiye Eric,Fitina Ombolenga,Rwatubyaye Abdul,Bayisenge Emery,Ndayishimiye Céléstin,Imran Nshimiyimana,Yannick Mukunzi,Hegman Ngomirakiza,Danny Usengimana,Tuyisenge Jacques,Habyarimana Innocent.

Abasimbura:Kwizera Olivier,Ndoli Jean Claude,Rusheshangoga Michel,Nshuti Dominique Savio,Kevin Muhire,Mushimiyimana Mohamed,Usengimana Faustin.

Amavubi yabanjemo
Amavubi yabanjemo
Cameroun yabanjemo
Cameroun yabanjemo
Umukino waberaga ku kibuga gikoze neza kandi ikirere gisa neza.
Umukino waberaga ku kibuga gikoze neza kandi ikirere gisa neza.

Ku munota wa 41 w’umukino,Amavubi niyo yaje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rwatubyaye Abdul,kuri koruneri yari itewe na Mukunzi Yannick,maze Rwatubyaye atsinda neza n’umutwe ari nako igice cya mbere cyaje kurangira

Amavubi yishimira igitego cya Rwatubyaye
Amavubi yishimira igitego cya Rwatubyaye
Kevin Muhire ahanganye n'abasore b'ibigango ba Cameroun
Kevin Muhire ahanganye n’abasore b’ibigango ba Cameroun
Umukino warimo ishyaka ku mpande zombi
Umukino warimo ishyaka ku mpande zombi
Cameroun yaje kwishyura mu gice cya kabiri
Cameroun yaje kwishyura mu gice cya kabiri

Igice cya kabiri kigitangira umutoza yakoze impinduka Hegman Ngomirakiza na Danny Usengimana basimbuwe na Songa Isaie na Muhire Kevin ,nyuma Rwatubyaye Abdul asimburwa na Usengimana Faustin.

Ku munota wa 51 ikipe ya Cameroun yaje kwishyura igitego gitsinzwe nomero 13 Moumi Ngamaleu n’umutwe,maze nyuma yaho Ndayishimiye Eric Bakame asimburwa na Kwizera Olivier.

Nyuma yo kunganya uyu mukino,biteganijwe ko Amavubi azakina undi mukino wa gicuti na Republika iharanira demokarasi ya Congo kuri iki cyumweru taliki ya 10/01/2016,umukino uzabera i Rubavu,mu gihe Camerouna nayo izaba ikina uwo munsi na Uganda i Kampala.

Andi mafoto

Intebe y'abasimbura y'Amavubi.
Intebe y’abasimbura y’Amavubi.
Abayobozi batangiza umupira ku mugaragaro.
Abayobozi batangiza umupira ku mugaragaro.
Abaturage baje kwihera ijisho uburyo ikipe yabo yiteguye iri rushanwa.
Abaturage baje kwihera ijisho uburyo ikipe yabo yiteguye iri rushanwa.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane, ibi bibuga ni Ishema ry’igihugu cyacu, ubu isi yose igiye kureba ko KAGAME Paul ari guteza u Rwanda imbere mu nzego zose. Reba izi Infrastrucures KBS.

iuweoi3e yanditse ku itariki ya: 7-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka