Amavubi;Abakinnyi 9 bashya muri 32 bagiye kwitegura CHAN

Abakinnyi 32 bagomba gutangira umwiherero kuri uyu wa gatatu wo kwitegura CHAN bamaze gutangazwa harimo 9 batakinnye CECAFA

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira igikombe gihuza amakipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo(CHAN),umutoza w’Amavubi Johnatan McKinstry yamaze guhamagara abakinnyi 32 bagomba gutangira umwiherero

Amavubi aratangira imyitozo ya CHAN
Amavubi aratangira imyitozo ya CHAN

Abakinnyi batakinnye CECAFA bahamagawe: Marcel Nzarora wa Police Fc,Mwemere Girinshuti wa Police Fc, Alexis Ngirimana wa Kiyovu,Mohammed Mushimiyimana (Police Fc), Rachid Kalisa (Police Fc), Amran Nshmiyimana (Police Fc), Muhadjir Hakizimana (Mukura VS),Jean Paul Havugarurema (SC Kiyovu), Djuma Nizeyimana (SC Kiyovu) na Dany Usengimana wa Police Fc.

Ikipe y'igihugu Amavubi
Ikipe y’igihugu Amavubi

Abakinnyi bahamagawe:

Mu izamu: Eric Ndayishimiye (Rayon Sports), Olivier Kwizera (APR Fc), Jean Claude Ndori (APR Fc) na Marcel Nzarora (Police Fc)

Abakina inyuma: Michel Rusheshangoga (APR), Fitina Omborenga (SC Kiyovu), Celestin Ndayishimiye (Mukura VS), Ivan Senyange (Gicumbi Fc), Mwemere Girinshuti (Police Fc), Faustin Usengimana (APR Fc), Abdul Rwatubyaye (APR Fc), Emery Bayisenge (APR Fc), Fiston Munezero (Rayon Sports) na Alexis Ngirimana (SC Kiyovu)

Abakina hagati: Yannick Mukunzi (APR Fc), Djihad Bizimana (APR Fc), Mohammed Mushimiyimana (Police Fc), Rachid Kalisa (Police Fc), Hegman Ngomirakiza (Police Fc), Amran Nshmiyimana (Police Fc), Muhadjir Hakizimana (Mukura VS), Kevin Muhire (Rayon Sports)

Ba rutahizamu: Dominique Savio Nshuti (Rayon Sports), Innocent Habyarimana (Police Fc), Jean Claude Iranzi (APR Fc), Jean Paul Havugarurema (SC Kiyovu), Djuma Nizeyimana (SC Kiyovu), Jacques Tuyisenge (Police Fc), Yussufu Habimana (Mukura VS), Isaie Songa (Police Fc), Ernest Sugira (AS Kigali) na Dany Usengimana (Police Fc).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nibyo amavubi

ngasbo saromo arex yanditse ku itariki ya: 6-01-2016  →  Musubize

iyi kipe shya amavubi ubu ashobora gutsinda akagera kumukino wanyuma koko kweri nikibazo dushobora kwibaza

Niyongabo Giovanni yanditse ku itariki ya: 9-12-2015  →  Musubize

Arakoze umutoza gushyiramo amaraso Mashya cyane hagati mukibuga ndetse nubusatirizi,ariko umuntu ntiyabura kwibaza impamvu yihamagarwa RYA ndori jean Claude usize emery mvuyekure. Kandi ndamushimira kutita cyane kukwibasirwa cyane kwa kwizera kwa muteye guhubuka agatukana akaba ashoboye kumugarura mukibuga kuko aracyari muto ntampamvu yokumwagiriza ejo he heza bitabujije kuba yahanwa kubwimvugo nyandagazi kandi itarimo ubunyamwuga yakoresheje. Itangazamakuru ndetse nabanyarwanda muri rusange akwiye kudusaba imbabazi mumbwirwa ruhame ndetse no kumbuga nkoranya mbaga yakoresheje asebanya. Nifurije ishya nihirwe amavubi yacu kandi tuzababa inyuma mwirushanwa ryose. Imana iduhe umugisha twe abanyarwanda. Mugisha leonard

mugisha yanditse ku itariki ya: 9-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka