Amagaju yanganije na Police,AS Kigali ikomeza kuyobora urutonde

Amagaju yanganije na Poliice fc i Nyamagabe igitego 1-1,maze AS Kigali yari yatsinze Etincelles ibitego 4-2 ku wa Gatanu ikomeza kuyobora urutonde

Kuri iki cyumweru taliki 21/02/2016,hakinwaga umukino umwe rukumbi wa Shampiona y’icyiciro cya mbere yari igeze ku munsi wayo wa 12,maze Police Fc ntiyabasha kwikura imbere y’Amagaju i Nyamagabe,aho aya makipe yombi yaguye miswi ku gitego 1-1,gusa uyu mukino wo ukaba wari uw’umunsi wa 11 utarabereye igihe.

Police Fc imaze iminsi itoroherwa n'Amagaju muri Shampiona
Police Fc imaze iminsi itoroherwa n’Amagaju muri Shampiona
Police Fc muri shamiona ishize yari yatsinzwe n'Amagaju 2-1
Police Fc muri shamiona ishize yari yatsinzwe n’Amagaju 2-1

Police Fc niyo yafunguye amazamu ku munota wa 32 w’umukino,igitego cyaje gutsindwa na Danny Usengimana,maze ku munota wa 83 umukino wenda kurangira Gasana Jean Bosco atsindira Amagaju igitego cyo kiwshyura maze umukino urangira ari 1-1.

Amagaju yihagazeho ku kibuga cyayo
Amagaju yihagazeho ku kibuga cyayo

Indi mikino yabaye muri iki cyumweru

Ku wa Gatanu taliki ya 19/02/2016

Etincelles 2-4 AS Kigali
Gicumbi 0-1 Bugesera
Sunrise 3-0 AS Muhanga

Ku wa gatandatu taliki ya 20/02/2016

Mukura VS 2 - 1 Marines
SC Kiyovu 0-2 APR

Ku Cyumweru taliki ya 21/02/2016

Amagaju 1-1 Police FC

Indi mikino itegerejwe muri iki cyumweru

Ku wa Gatatu taliki ya 24/02/2016

SC Kiyovu vs Rayon Sports (Stade de Kigali)

Ku wa gatanu taliki ya 26/02/2016

Espoir FC vs Rwamagana City (Rusizi)

Ku wa gatatu taliki ya 2/03/2016

APR FC vs Amagaju FC (Stade de Kigali)

Ku wa kane taliki ya 3/02/ 2016

Police FC vs Musanze FC (Kicukiro

AS Kigali ubu niyo iyoboye urutonde
AS Kigali ubu niyo iyoboye urutonde

Nyuma y’umunsi wa 12 wa Shampiona AS Kigali ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 28 ,Mukura ku mwanya wa 2 n’amanota 26,Rayon Sports ku mwanya wa gatatu n’amanota 22 mu mikino 11,Police Fc ni ya 4 n’amanota 21 mu mikino 11.APR Fc ku mwanya wa 5 n’amanota 21 mu mikino 10

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka