Akarere ka Rubavu kahaye Etincelles amafaranga miliyoni 10

Ku ngengo y’imari y’uyu mwaka ya miliyoni 25 Etincelles igomba kuzakoresha muri shampiyona, hiyongereyeho izindi 10 yahawe n’akarere ka Rubavu kugira ngo ikipe ikomeze kwiyubaka no gushaka umwanya mwiza muri shampiyona.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’akerere ka Rubavu, Sheikh Hassan Bahame, wari waje kureba umukino wa Rayon Sport na Etincelles wabaye tariki 21/01/2012, yavuze ko ayo mafaranga yaje atinze kuko ayari ahari mbere yakoreshejwe mu gufasha ikipe guserukira igihugu umwaka ushize ubwo yitabiraga imikino ya Confederation Cup.

Umutoza wa Etincelles, Sugunya Hamis, avuga ko kuba ku ngengo y’imari ya Etincelles yariyongereyeho miliyoni 10 bigiye gutuma ikipe yingera imbaraga ndetse irusheho gutsinda.

Yagize ati “Ariya mafaranga azadufasha cyane kuko ubu abakinnyi bizeye neza ko buri kwezi bazajya bahembwa. Ibi bizabongerera imbaraga bitume dutsinda. Ikindi kandi, ubu hari abandi bakinnyi bashya ndimo kuganira nabo kugira ngo mbongere mu ikipe irusheho gukomera”.

Sugunya kandi yadutangarije ko yamaze kumvikana burundu n’umukinnyi, Lomami André waherukaga gukina muri Police FC, ndetse ngo akazatangira imyitozo tariki 24/01/2012.

Lomani André wananyuze muri APR FC na Atraco yari amaze iminsi nta kipe izwi akinamo kuko yabaga i Goma muri Congo, ubu akaba agiye kongera gukina muri shampiyona yigeze kugiriramo ibihe byiza ubwo yari ari muri APR FC.

Bahame, umuyobozi w’icyubahiro wa Etincelles, avuga ko ayo mafaranga azafasha cyane ikipe mu kurandura umuco wo gukinisha abanyamahanga kuko ngo yamaze kubona ko batarusha umusaruro Abanyarwanda, ngo ahubwo bateza ibibazo.

Yagize ati “Ubu dufite abanyamahanga bane kandi nabo umwaka utaha tuzabasezerera tuzamure Abanyarwanda kuko hano i Rubavu dufite abana bazi umupira bashobora kuzadufasha. Twamaze kubona ko abanyamahanga nta kintu kinini badufasha kuko n’iyo habaye nk’ikibazo cyo gutunda k’umushahara bahita bigendera mu gihe tuba tubakeneye”.

Bahame kandi yakomeje avuga ko intego ye ari ukuzamura abana batoya binyuze mu mashuri yigisha umupira w’amaguru y’aho i Rubavu, bakazafasha Etincelles kwitwara neza mu minsi iri imbere kuko ngo bifuza no kongera ubushobozi ku buryo nibura buri mwaka Etincelles yajya ihagararira igihugu mu mikino mpuzamaganga.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka