Agahimbazamusyi kazahabwa Amavubi ni ubwa mbere kazaba gatanzwe kandi kari mu byiciro - MINISPORTS

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, uwari uhagarariye Minisiteri ya Siporo yasobanuye ko abakinnyi b’Amavubi bazahabwa agahimbazamusyi kadasanzwe ariko kari mu byiciro.

Mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya Siporo habereye ikiganiro n’itangazamakuru, cyari kigamije gusobanura uko urugendo rw’Amavubi rwagenze muri CHAN yabereye muri Cameroun.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu

Bimwe mu bibazo byagiye bigarukwaho, ni agahimbazamusyi kagenewe abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’abandi bagize ikipe barimo abatoza. Aho byagiye bivugwa ko amafaranga azagenerwa abo bose azaba arutana.

Ku Cyumweru gishize, ni bwo Perezida wa Republika Paul Kagame, yaganiriye n’abakinnyi b’Amavubi, abashimira uko bitwaye ndetse anabemerera ishimwe rirenga ku ryo bari basanzwe baremerewe na Ministeri ya siporo.

Yagize ati “Twari twavuganye na Minisitiri wa Siporo, tuvugana na Leta, turavuga ngo reka abakinnyi b’ikipe yacu, abatoza n’abandi babafasha mu bintu bitandukanye by’ingenzi bya ngombwa na byo, hari ibyo numvise FIFA igenera amakipe bidasobanutse cyane, ariko ubu biragenda bijya mu buryo, nari nasabye ko natwe nka Leta, twashaka icyo tubagenera kirenze kuri icyo.

“Ibyo Minisitiri arabibagezaho, no mu mikoro make yacu nk’Igihugu, ntabwo tubura bike dushobora gushimira abantu tukagira icyo tubaha, tugakomeza tugatera imbere.”

“Ndongera kubashimira ko mwifashe neza, abantu bose barabikurikiye, kuba mutarageze mu mikino ya nyuma cyangwa ku gikombe, iyo ni yo yari intego, ariko ubwo buryo mwagiyemo, uko byagenze, abantu bose bashima ko mwakoze neza, mukomereze aho. Ntimutezuke, ntimusubire inyuma, mukomeze gutera imbere.”

Mu kiganiro cyabaye kuri uyu munsi, Rurangayire Guy wari uhagarariye Minisiteri ya siporo, akaba n’umuyobozi wa Siporo w’agateganyo w’iyi Minisiteri, yatangaje ko abakinnyi n’abandi baherekeje ikipe batazahabwa amfaranga angina bitewe n’ibyiciro bagabanyijemo.

Yagize ati “Kuri gahimbazamusyi abantu bihutiye gutangaza ibyo batazi, hari izo abakinnyi bemerewe, hari categories z’abakinnyi, categories muri coaching staff, hari icyiciro cy’abafashaabantu ntibabona ibingana, hari izemewe ku rwego rwa Minisiteri ya Siporo n’izatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Republika. Bose ibyo bagenewe barabishimiye, kuko Primes ingana ityo bishobora kuba ari ubwa mbere itanzwe mu gihugu cy’u Rwanda”

Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye ikiganiro
Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye ikiganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka