AS Muhanga nyuma yo gutsindwa ngo yiteguye kutamanuka

Ikipe ya AS Muhanga yatsinzwe n’ikipe ya Marine FC ibitego bibiri ku busa isubira ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Umutoza wa AS Muhanga avuga ko yababajwe no gutsindirwa ku kibuga cye kandi yari yiteguye umukino wa Marine ariko ngo nta bwoba afite bwo kuba ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Abayobozi b'Akarere ka Muhanga n'Ingabo bari baje gushyigikira amakipe yabo
Abayobozi b’Akarere ka Muhanga n’Ingabo bari baje gushyigikira amakipe yabo
Umukinnyi Bokota Labama yakomeje guhangana n'ab'inyuma ba marine ariko ntiyabasha kubona igitego
Umukinnyi Bokota Labama yakomeje guhangana n’ab’inyuma ba marine ariko ntiyabasha kubona igitego

Umukinnyi Bokota Labama wa AS Muhanga utaha izamu n’ubwo nta gitego yatsinze, ikipe ya AS Muhanga ivuga ko ari umukinnyi umeze neza kandi w’inararibonye ku buryo hakiri icyizere cy’uko azayigeza kure kuko hakiri imikino myinshi n’andi makipe.

Agira ati, “Ndababaye cyane kuba dutwariwe amanota atatu iwacu, ariko ntabwo twakwiheba aka kanya turacyafite imikino myinshi tuzakomeza guhindura byinshi ikizima ni ukudushyigikira nta kindi intsinzi zo turazizeye”.

Bokota Labama yakomeje kugora ikipe ya Marines
Bokota Labama yakomeje kugora ikipe ya Marines
Bokota ngo yiteguye gufasha Muhanga kuguma mu cyiciro cya mbere
Bokota ngo yiteguye gufasha Muhanga kuguma mu cyiciro cya mbere

Umutoza w’ikipe ya Marine FC we yatangarije Kigali Today ko baje gukina na AS Muhanga bizeye intsinzi kuko bari bazi ko n’ubwo harimo Bokota ikipe idahagaze neza.

Nduhirabandi Coka utoza Marines yishimiye intsinzi yari akeneye avuga ko abikesha kudatinya Bokota Labama
Nduhirabandi Coka utoza Marines yishimiye intsinzi yari akeneye avuga ko abikesha kudatinya Bokota Labama

Cyakora ngo ikipe ya AS Muhanga ntawakwizera kuyitwarira amanota atatu ku kibuga cyayo igihe cyose ifirimbi ya nyuma itaravuga ari nabyo byatumye Marine itirara, ahubwo ikabyaza amahirwe yayo yose umusaruro.

Umuzamu wa AS Muhanga yavunitse mu gice cya mbere ahita ajyanwa kwa muganga byihuse
Umuzamu wa AS Muhanga yavunitse mu gice cya mbere ahita ajyanwa kwa muganga byihuse
Umutoza wa AS Muhanga avuga ko agiye guhindura imikinire hagati kugira ngo abashe kubona umusaruro
Umutoza wa AS Muhanga avuga ko agiye guhindura imikinire hagati kugira ngo abashe kubona umusaruro
Ikipe ya Marines yishimira intsinzi
Ikipe ya Marines yishimira intsinzi

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice wari witabiriye umukino we avuga ko akomeje gushyigikira ikipe kandi ko ubuyobozi buzakomeza kuyiha uburyo bw’imikorere.

Ku kibazo cy’imishahara y’abakinnyi batarahembwa amezi abiri, Uwamaliya avuga ko muri miliyoni 60 frw nk’inkunga iterwa ikipe yose yamaze gutangwa hakaba hasigaye ebyiri gusa, akaba asaba abanyamuhanga kuza gushyigikira ikipe kugira ngo ibashe gutanga umusaruro.

Agira ati, “Ikipe tuzakomeza kuyiba hafi kandi nta bwoba dufite kuko ntidupanga gutsindwa tugambiriye gutsinda gusa, bibaho ko twatsindwa ariko ntabwo byaduca intege, abaturage turabasaba kuza gushyigikira ikipe yabo”.

Ikipe ya AS Muhanga ni ubwa mbere itsinzwe mu mikino yo kwishyura, aho umukino wa mbere yari yari yatangiye inganya na Espoir I Rusizi, inyagira Amagaju 4-1, ndetse iza no gutsinda Musanze, aho ku wa gatandatu izaba icakirana na AS Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka