Amakipe ahuruza abafana benshi mu Mujyi wa Muhanga nka Magic family na les Onze du Dimanche, niyo ahabwa amahirwe yo kwakira akayabo ka miliyoni zigera kuri 60 zitangwa n’akarere ka Muhanga ngo zifashe ikipe ya AS Muhanga.
Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe umuco na Siporo Gashugi Innocent avuga ko ikibazo cya AS Muhanga kiri mu bayobozi bayo batitanga nk’uko amakipe y’abatarabigize umwuga yiyitaho akishakira ubushobozi kandi akagaragaza umukino ushimishije.
Agira ati, “Ikipe ni mu mutwe iyo hadakora ntabwo yatera imbere, iyo hatumijwe inama rusange abantu barabura mu gihe aba bo bitabira, birashoboka ko ubushobozi bwahabwaga AS Muhanga bwahabwa aya makipe hanyuma akaba ari yo yishakamo ikipe ikomeye”.
Gashugi ntavuga igihe AS Muhanga ishobora kuzegurirwa abanyamujyi batabigize umwuga cyakora akemeza ko aho ikipe igeze bitoroshye gukomeza kurebera yitwara nabi.
Mu mikino ya nyuma yahuje amakipe ya Magic Family na les 11 du dimanche byagaragaye ko abanyamuhanga bitabira imikino ikibazo ari ukutabona ibibashimisha dore ko Stade yari yuzuye abafana b’aya makipe n’ubwo umukino utishyujwe.
Ikipe ya Magic yatwaye igikombe itsinze les 11 ivuga ko yiteguye gufasha AS Muhanga kugera ku mukino uryoheye ijisho kandi ikipe ikagera kure muri Shampiyona.
Nsengimana Vincent utoza ikipe ya Magic agira ati, “Twe turitanga tugamije gushimisha abaturage kuko ibyo dushora mu ikipe biruta kure ibyo twunguka, twiteguye gufasha ikipe ya AS Muhanga nayo ikagera ku rwego rushimishije”.
Amakipe 16 niyo yitabiriye irushanwa ryateguwe n’Akarere ka Muhanga hagamijwe ubusabane bw’abaturage no kubakangurira gahunda za Leta aho ikipe ya mbere yahembwe ibihumbi 300frw iya kabiri igatwara 200frw naho iya gatatu ihembwa ibihumbi 100frw, mu gihe amarushanwa atwaye miliyoni imwe gusa.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nge mbona as muhanga nisenyuka bizaba arukudashobora kubuyobozi bwakarere ka muhanga kuko siyabaturage gusa inagafasha kumenyekana nisenyuka ahubwo abo bireba bose bazeguri nibyo byaba byiza