APR itsinze AS Kigali ihita iyobora urutonde rwa Shampiona

Mu mukino w’ikirarane utari warabereye igihe,APR Fc yatsinze AS Kigali ibitego kuri kimwe mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Kuri uyu wa gatatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino w’ikirarane wagombaga guhuza APR Fc na AS Kigali,maze APR Fc biyoroheye ibasha gutsinda AS Kigali ibitego bitatu kuri kimwe,ibitego byose bya APR Fc byatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino,naho AS Kigali igitsinda mu gice cya kabiri.

Iranzi Jean Claude niwe wafunguye amazamu ku munota wa 6 gusa w’umukino nyuma yo gucenga ba myugariro ba AS Kigali,Benedata janvier aza gutsinda ikindi gitego ,maze nyuma y’iminota mike Bigrimana Issa ku mupira yari ahawe na Sibomana Patrick aza gutsindira APR Fc igitego cya gatatu.

APR yishimira igitego cya Benedata Janvier
APR yishimira igitego cya Benedata Janvier

Ku munota wa 39 w’igice cya kabiri,ikipe ya APR Fc yasaga nk’iyamaze kwizera intsinzi yaje gutsindwa igitego na AS Kigali,igitego cyatsinzwe na Twizeyimana Onesme,gusa ntibyabuza APR Fc kwegukana amanota atatu.

Abafana ba AS Kigali
Abafana ba AS Kigali
Rusheshangoga asatira izamu rya AS Kigali
Rusheshangoga asatira izamu rya AS Kigali

Nyuma yo gutsinda uyu mukino,APR Fc yaje guhita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rww’agateganyo rwa shampiona,aho ifite amanota 34,aho irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota 2,mu gihe ku mwanya wa gatatu haza Mukura nayo n’amanota 32,gusa Rayon Sports ikayirysha ibitego izigamye.

Abakinnyi babanjemo

Abakinnyi APR yabanje mu kibuga
Abakinnyi APR yabanje mu kibuga

APR Fc: Ndoli Jean Claude,Rusheshangoga Michel,Rutanga Eric,Rwatubyaye Abdul,Emery Bayisenge,Mukunzi Yannick,Benedata Janvier,Ntamuhanga Tumaini,Sibomana Patrick,Bigirimana Issa na Jean Claude Iranzi

Abakinnyi AS Kigali yabanjemo
Abakinnyi AS Kigali yabanjemo

As Kigali:Batte Shamiru,Hamdan Bariyanga,Mutijima Janvier,Bishira Ratif,Kayumba Soter,Nsabimana Eric,Akir Mabula,Kabura Muhamed,Sugira Ernest,Muzerwa Amin,Twizeyimana Onesme

Urutonde rw’agateganyo

Ikipe Imikino Amanota
01 APR FC 15 34
02 RAYON SPORTS 15 32
03 MUKURA VS 15 32
04 AS KIGALI 15 28
05 POLICE FC 15 28
06 KIYOVU SPORTS 15 23
07 GICUMBI FC 15 21
08 BUGESERA FC 15 21
09 SUNRISE FC 15 19
10 AMAGAJU FC 15 18
11 MARINES FC 15 17
12 MUSANZE FC 15 15
13 ESPOIR FC 15 15
14 RWAMAGANA CITY FC 15 9
15 ETINCELLES FC 15 7
16 AS MUHANGA 15 4
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ndabakurikirana cya ne ni ki pe pfa na APR

Rukundo james yanditse ku itariki ya: 20-04-2017  →  Musubize

mbanje gushimira ikipe ya APR imitwarire yayo imbere ya AS KIGAL ariko ikintu cyo kwirara kibabaho kdi sibyiza nkaba nababwire ngo courage bategure neza isubukurwa rya retour ryaje mbifurije amahirwe masaaaa

mwizerwa yanditse ku itariki ya: 15-04-2016  →  Musubize

abareyo nimutuze kuko uwabatsinze ntaho yagiye APR FC turakeye kurusha uko mubikeka nimutuze muturamye!

IYAKAREMYE J.PAUL yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

gikundiro oyeeee nizeye ko komite izadufasha kbs bakosore ibikosamye hanyuma tuzamure igikombe bose babireba bafate neza abakinnyi ubundi murebe kandi twiteguye kubona kasirye,piero na diarra baduhondera apr.

Nsengiyumva donathi yanditse ku itariki ya: 11-04-2016  →  Musubize

nibyiza ko uru rutonde,hatagiye harimo distance nini,bivugako retour tuzareba match nziza.Gusa nifurije gikundiro kujya imbere no guterura igikombe,cyaneko twizeyeko comittee ije gukosora ibibazo by,abakinnyi bacu beza cyane.Imana izabidufashamo kdi turabyizeye......

alexis.H yanditse ku itariki ya: 7-04-2016  →  Musubize

abafana ba mukura nukwihangana natwe ruzarangiza champion turi abambere

irafasha Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 6-04-2016  →  Musubize

AS MUHANGA NIBAYIHE KOMITE IFATIKA UBUNDI NTAKIGENDA.

alias yanditse ku itariki ya: 6-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka