APR Fc yakajije imyitozo yitegura Yanga

Mu rwego rwo kwitegura umukino uzahuza APR Fc na Yanga ya Tanzania kuri uyu wa Gatandatu,umutoza Nizar Kanfir ari gukoresha imyitozo kuri Stade izaberaho uwo mukino

Ikipe ya APR Fc ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo (CAF champions league), ikomeje kuri Stade Amahoro ahazabera umukino uzahuza APr Fc na Yanga kuri uyu wa gatandatu ku i Saa cyenda n’igice.

Abakinnyi bayobowe n’umutoza Nizar Kanfir umaze icyumweru kimwe gusa mu Rwanda,akaba kandi yungirijwe na Rubona Emmanuel wari usanzwe atoza iyi kipe nk’umutoza mukuru.

Nizar Khanfir na Rubona Emmanuel umwungirije
Nizar Khanfir na Rubona Emmanuel umwungirije

Nshutiyamagara Ismail Kodo ari nawe Kapiteni w’iyi kipe,yatangaje ko ikipe ye na bagenzi be bafite icyizere cyo gutsinda iyi kipe,anatangaza ko ari kuganiriza abo bakinana bakiri bato ku buremere bw’uyu mukino.

Yagize ati "Nk’umukinnyi ufite ubunararibonye,ndi kugerageza gusobanurira barumuna banjye agaciro k’uyu mukino,gusa twanagize amahirwe yo kubona amashusho y’imikino ya Yanga,tukaba twumva dufite icyizere cyo gutsinda iyi kipe"

Amafoto ya APR Fc mu myitozo

Abakinnyi babanje kunanura imitsi
Abakinnyi babanje kunanura imitsi
Baritoreza ku kibuga bazakiniraho kuri uyu wa Gatandatu
Baritoreza ku kibuga bazakiniraho kuri uyu wa Gatandatu
Nizar Khanfir umutoza mushya w'iyi kipe
Nizar Khanfir umutoza mushya w’iyi kipe
Abakinnyi bitorezaga imbere y'abafana mbarwa
Abakinnyi bitorezaga imbere y’abafana mbarwa
Abakinnyi ku masura baragaragaza icyizere cyo gutsinda
Abakinnyi ku masura baragaragaza icyizere cyo gutsinda
Kimenyi Yves umwe mu banyezamu ba APR Fc
Kimenyi Yves umwe mu banyezamu ba APR Fc
Rwigema Yves,Rusheshangoga Michel na Kwizera Olivier
Rwigema Yves,Rusheshangoga Michel na Kwizera Olivier
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

APR dukunda tukuri inyuma
tugomba gutsinda

Nyirimigabo yanditse ku itariki ya: 12-03-2016  →  Musubize

APR FC turayishyigikiye inyagatare kandi twizeyeko yanga tuzayitsinda byoroshye cyane, ibyo kuvugako yanga ifite abakinnyi 3 ngenderwaho, APR FC yo buriwese arashoboye kandi bakorera hamwe.

ISIRAGUMA Jean Luc yanditse ku itariki ya: 11-03-2016  →  Musubize

APR ikipe dukunda tubari nyuma twese aho turi mumahanga mubutumwa bwamahoro!! Tubifurije intsinzi

Fofo yanditse ku itariki ya: 11-03-2016  →  Musubize

BASORE BACU COURAGE2 INYABIHU TURABASHYIGIKIYE.

GILBERT MANIRAKIZA yanditse ku itariki ya: 11-03-2016  →  Musubize

basore courage imyitozo myiza, natwe abanyarwanda twese tubari inyuma, intsinzi yanyu ni uguhesha ishema igihugu cyacu.

Habyarimana Gustave yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

tubarinyuma bahungu bacu courage kdi Imana ibajye imbere.Gusa uyumutoza agomba kudutsira yanga kugirango natwe atujyemo kbsa.

GADDY NIYONSABA yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka