APR FC yasoje imikino ya gicuti inyagira Mukura VS

Mu mukino wa gicuti wabereye ku kibuga cya Shyorongi ku wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, ikipe ya APR FC yihereranye Mukura VS iyihatsindira ibitego 4-0.

Wari umukino wa gatatu wa gicuti ukaba n’umukino wa nyuma ku ikipe ya APR FC, aho iyi kipe yari yakiriye Mukura VS ku kibuga giherereye i Shyorongi aho APR FC iba ikanahakorera imyitozo.

Danny Usengimana yatsindiye APR Fc ibitego bibiri
Danny Usengimana yatsindiye APR Fc ibitego bibiri

Umukino watangiye ku i Saa Cyenda zuzuye, APR FC itangira inatsinda igitego cya mbere hakiri kare, cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku mupira yari ahawe na Danny Usengimana, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Wari umukino wa gatatu ikinye nyuma y'uwa Rutsiro wabereye kuri Stade Amahoro, ndetse n'uwa Marines Fc
Wari umukino wa gatatu ikinye nyuma y’uwa Rutsiro wabereye kuri Stade Amahoro, ndetse n’uwa Marines Fc

Mu gice cya kabiri impande zombi zakoze impinduka zitandukanye, gusa APR FC ikomeza kuyobora umukino aho yaje gutsinda ibindi bitego bitatu byatsinzwe na Danny Usengimana watsinze bibiri muri uyu mukino ndetse na Mugunga Yves watsinze kimwe.

Mugunga Yves wagiye mu kibuga asimbuye yatsindiye APR FC igitego
Mugunga Yves wagiye mu kibuga asimbuye yatsindiye APR FC igitego

Ikipe ya APR FC izajya yakirira imikino yayo kuri Stade Huye, yakinnye imikino itatu ya gicuti aho yatsinze Rutsiro igitego 1-0, itsinda Marines ibitego 2-0, ikaba izatangira shampiyona ku Cyumeru yakira Gorilla FC.

Ishimwe Jean Pierre umunyezamu ukiri muto, ni we umaze iminsi agirirwa icyizere cyo kubanza mu izamu
Ishimwe Jean Pierre umunyezamu ukiri muto, ni we umaze iminsi agirirwa icyizere cyo kubanza mu izamu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nigute twabona amagezi yokwambara hano kirehe mumurege wa gahara

Hakorimana j’damascen yanditse ku itariki ya: 1-05-2021  →  Musubize

APR OYEE! NDABAKUNDA CYANE NIMUKOMEREZE AHO NO MURI CHAMPIONA MUZABIKORA NEZA. ABABAKUNZI BANYU, TURAHARI KANDI MWITEGUYE NEZA. I HUYE.

KURUNTABARE FELICIEN. yanditse ku itariki ya: 30-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka