Umunyarwanda ukina mu Bufaransa aje gukinira abatarengeje 18

Lennox Niyitegeka ukina mu ikipe ya Elan Chalon yo mu Bufaransa, aje gukinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu gikombe cy’Afurika kigiye kubera mu Rwanda muri Basketball

Lennox Niyitegeka ukina mu Bufaransa
Lennox Niyitegeka ukina mu Bufaransa
Lennox Niyitegeka (uri inyuma) akinira Elan Chalon yo mu Bufaransa
Lennox Niyitegeka (uri inyuma) akinira Elan Chalon yo mu Bufaransa

Guhera taliki ya 22 kugera taliki ya 31 Nyakanga 2016, u Rwanda rurakina igikombe cy’Afurika cya Basketball mu bahungu batarengeje imyaka 18, aho kizaba cyitabirwa n’amakipe y’ibihugu 12.

Mu rwego rwo gukomeza imyitozo no gushaka uburyo u Rwanda rwazitwara neza imbere y’abafana barwo, iyi kipe yamaze kongeramo imbaraga aho yiyambaje umukinnyi Lennox Niyitegeka ukina mu ikipe ya Elan Chalon yo mu Bufaransa wageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere mu masaha y’umugoroba.

Ageze i Kanombe yakiriwe n'umutoza Mutokambali Emmanuel
Ageze i Kanombe yakiriwe n’umutoza Mutokambali Emmanuel
Yanakiriwe n'abo mu muryango we
Yanakiriwe n’abo mu muryango we

Uyu mukinnyi aje yiyongera ku bakinnyi bari mu mwiherero ari bo Cadeau de Dieu Furaha, Patrick Nshizirungu, Paul Chris Ntihinda, Arnaud Nkusi, Emile Galois Kezeneza, Derrick Tumusiime, Osborn Shema, Wilson Nshobozwabyosenumukiza, Samuel Niyonshuti, Sano Gasana, Gavin Mucyo, Chester Kayonga, Davis Bagire, Enock Kisa Kyeune na Jesse Ntihemuka.

Ibihugu bizitabira iri rushanwa

1. ALGERIA (Zone 1)
2.TUNISIA (Zone 1)
3. MALI (Zone 2)
4. IVORY COAST (Zone 3)
5. BURKINA FASSO (Zone 3)
6. DRC (Zone 4)
7. GABON (Zone 4)
8. EGYPT (Zone 5)
9. UGANDA (Zone 5)
10. RWANDA (Zone 5)
11. ANGOLA (Zone 6)
12. ZIMBABWE (Zone 6)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wongereho ko uyu musore akomoka mu muryango w’aba Basketteurs bazwi, bakiniye ama équipes akomeye nka Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Groupe Scolaire, équipe y’igihugu, etc. Abo ni nka Jacques na Jeff baturyoherezaga imikino! Burya ngo isuku igira isoko!

Ida yanditse ku itariki ya: 13-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka