Umuhanzi The Ben agiye kwamamaza ikipe ya Orion Basketball Club mu myaka itanu

Ikipe ya Orion Basketball Club yasinyanye amasezerano n’icyamamare mu muziki nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yo kwamamaza ibikorwa byayo (Brand Ambassador).

Umuhanzi The Ben ahererekanya amasezerano na Perezida wa Orion BBC, Mutabazi James
Umuhanzi The Ben ahererekanya amasezerano na Perezida wa Orion BBC, Mutabazi James

Ni amasezerano azamara imyaka itanu nk’uko byemejwe n’impande zombi, yaba ubuyobozi bwa Orion bwari buhagarariwe na perezida wayo, Mutabazi James ndetse na Mugisha Benjamin (The Ben).

Aya masezerano akubinyemo ingingo zitandukanye ariko zose zibanda cyane ku kuba The Ben azakomeza kumenyakanisha iyi kipe no kuyihagararira ndetse ibi bikaba byanashimangiwe na The Ben ubwe nk’aho yavuze ko afite abakunzi benshi ahantu hatandukanye bityo ko na bo agomba gutuma bamenya iyi kipe ikiri nshya muri Basketball y’u Rwanda.

Perezida wa Orion, Mutabazi James, avuga ko Orion Basketball Club atari ugukina Basketball gusa, ahubwo ko igomba no kuba inzira y’ishoramari n’ubucuruzi no gutunga abanyempano, ndetse akomeza avuga ko Orion atari ikipe gusa kuko ari nk’ikigo.

Ati “Intego za Orion ni ugufasha abanyempano kuzibyaza umusaruro zikabatunga, Orion ntabwo ari ikipe gusa, ahubwo ni ikigo ndetse cyagutse, urugero murebe uko NBA ibaho. Turashaka kujya muri uriya mujyo w’amakipe ya NBA ahera mu gushaka impano, akubaka ubuyobozi bwiza, ubucuruzi ndetse n’imiyoborere n’ibindi bitandukanye. Rero Orion na yo iri muri uwo murongo, rero ibyo byose ntabwo twabigeraho tudafite umufatanyabikorwa ugomba kubimenyekanisha ari na yo mpamvu twahisemo gukorana na The Ben nk’umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bakomeye.”

Mugisha Benjamin avuga ko mbere y’uko akorana na bo, asanzwe ari umukunzi w’imikino, bityo ko byoroshye cyane kugira ngo yemere guhagararira Orion Basketball Club nka ‘Brand Ambassador’.

Ati “Mbere na mbere ndi umukunzi w’imikino by’umwihariko Basketball, rero Orion baraje baranyegera bambwira ko bashaka ko dukorana bambwira intego bafite numva koko ari ibintu byiza ndetse ari na gahunda nziza bafite niko guhita nemera gukorana na bo.”

The Ben kandi yavuze ko agiye kumenyekanisha Orion ahereye mu bafana afite ku isi yose bakunda ibihangano bye.

Ati “Yego birumvikana niba ngiye kumenyekanisha Orion no kuyihagararira bizahera mu bakunzi b’umuziki wanjye na bo mbabwire iyi kipe ndetse urumva ko nanjye nzabigiriramo inyungu kuko hari n’abandi bafana nzunguka biberaga muri siporo gusa ariko urumva ko nzaba mbonye ikiduhuza.”

Orion Basketball Club yatangiye mu ntagiriro z’uyu mwaka aho yahereye mu cyiciro cya 2 ariko ubu ikaba yarazamutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma na Kigali Titans imikino 2 ku busa ariko bitakuyeho ko yari yaramaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere igomba gutangiramo umwaka utaha wa 2022-2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kigali today turabashimiye!!

shema yanditse ku itariki ya: 4-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka