U Rwanda rutsinzwe na Cameroun rubura itike ya 1/4 muri Afro-Basket
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball ibuza amahirwe yo kwerekeza muri 1/4 cy’igikombe cy’Afurika kiri kubera muri Tunisia
Ikipe y’u Rwanda ni yo yatangiye yitwara neza, aho yahise itsinda amanota arindwi akurikirana ku busa bwa Cameroun, u Rwanda ruza no gusoza agace ka mbere rutsinze Cameroun ku manota 22-18.
Mu gace ka kabiri, ikipe ya Cameroun yagarukanye imbaraga nyinshi aho yaje kurusha cyane cyane u Rwanda gutsinda amanota atatu, karangira Cameroun itsinze amanota 41 kuri 36 y’u Rwanda
Mu gace ka gatatu k’umukino, amakipe yombi yakomeje guhatana, gusa u Rwanda rugerageza kugabanya ikinyuranyo ariko ntibyarukundira gushikira Cameroun, aka gace karangira Cameroun ifite amanota 57 kuri 53 y’u Rwanda.
Mu gace ka nyuma k’umukino amakipe yakomeje gukubana, ndetse u Rwanda ruza no kurusha Cameroun amanota Cameroun amanota 4 ubwo haburaga iminota ine, gusa Cameroun iza kongeraho guca ku Rwanda ubwo haburaga amasegonda 30, iza guhita irusiga amanota ane (77-73), umukino urangira Cameroun itsinze ku manota 81 kuri 77 y’u Rwanda.
Muri uyu mukino, Kenny Gasana w’u Rwanda ni we watsinze amanota menshi, aho yatsinze 18, akurikirwa na Adala Moto wa Cameroun watsinze 17,B.Mbala wa Cameroun atsinda 15, Kamie Kabange w’u Rwanda atsinda 13, Hamza Ruhezamihigo atsinda amanota 12.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyonama Nigende Neza Kuko Ibigiye Inama Bigirimana