Patriots BBC yatandukanye n’umutoza wayo

Ikipe ya Patriots BBC yatandukanye n’umutoza wayo Dean Murray ukomoka muri Amerika nyuma y’umwaka umwe yari amaze atoza iyi kipe.

Dean Murray yamaze gutandukana na Patriots BBC
Dean Murray yamaze gutandukana na Patriots BBC

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Perezida wa Patriots BBC, Brian Kirungi, yasobanuye impamvu uyu mutoza yagiye. Yagize ati "Umutoza wacu yari hano kubera imikino ya Basketball Africa League kandi imikino yarasubitswe dutegereje igihe bazatangariza andi matariki y’iyi mikino".

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bazasuzuma umusaruro w’umutoza barebe niba azagaruka. Yagize ati "Tuzasuzuma umusaruro w’umutoza wacu turebe niba twamugarura cyangwa tuganire n’abandi batoza bazaba bahari".

Dean Murray yaje muri Patriots BBC mu kwezi kwa Gashyantare 2020 akaba yaragombaga gutoza imikino ya Basketball Africa League. Yahesheje Patriots BBC Shampiyona ya 2020 atsinze REG BBC ku mukino wa nyuma amanota 76 kuri 61.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka