Mutokambali Moise yagizwe umuyobozi wa tekinike muri FERWABA

Umutoza w’ikipe y’abagore The Hoops Rwanda, Mutokambali Moise, yagizwe umuyobozi wa tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda(FERWABA), uyu mwanya ukaba wari umaze igihe utagira uwurimo.

Mutokambali Moise yatwaye Shampiyona ya 2019/2021 muri The Hoops Rwanda
Mutokambali Moise yatwaye Shampiyona ya 2019/2021 muri The Hoops Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Mutarama 2020 nibwo FERWABA ibinyujije kuri Twitter, yatangarije Abanyarwanda n’abakunzi ba Basketball ko Mutokambali Moise umaze imyaka irenga 15 mu butoza ari we wagizwe umuyobozi wa tekinike muri iri shyirahamwe.

Kigali Today yaganiriye na Visi Perezida wa mbere ushinzwe amarushanwa muri FERWABA, Nyirishema Richard, avuga ko Mutokambali yabaye diregiteri tekinike binyuze mu bizamini. Yagize ati "Twasabye Minisiteri ya Siporo uyu mwanya irawuduha. Twatanze itangazo ku bifuza guhatana barasaba, twakoresheje ibizamini Mutokambali aba ari we ugira amanota ya mbere."

Zimwe mu nshingano z’umuyobozi wa tekinike ari na zo zitegereje Mutokambali Moise harimo : Gukurikirana ishyirwano ry’abatoza b’amakipe y’igihugu, gukurikirana imitegurire y’abakinnyi bato (Development) , gukurikirana imitegurire y’amakipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye, gukorana n’abatoza batoza abana, ndetse no gushakira abatoza amahugurwa afatanyije n’izindi nzego bireba.

Mutokambali Moise ni umwe mu batoza barambye mu gutoza Basketball mu Rwanda dore ko uretse kuba yaratoje ikipe y’ibihugu ya Basketball y’abagabo nkuru, asanzwe aba mu bikorwa byo kuzamura abana bakiri bato bakina Basketball.

Ikipe ya The Hoops Rwanda yari asanzwe atoza ni yo iherukwa kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka itandatu ishinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka