Henry Muinuka wahesheje igikombe Patriots BBC yatandukanye nayo
Uwari umutoza wa Patriots BBC Henry Muinuka yamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona ndetse no kuyifasha kwitwara neza mu majonjora ya Basketball Africa League
Babinyujije Ku rukuta rwabo rwaTwitter, ikipe ya Patriots BBC yemeje ko yamaze gutandukana n’uyu mutoza ukomoka muri Tanzania, ndetse inamwifuriza amahirwe ahandi azerekeza mu minsi iri imbere.
Amakuru agezweho aravuga ko uyu mutoza agiye kwerekeza muri REG BBC aho agomba kujya ahembwa Milioni eshatu Ku kwezi , Patriots BBC yagerageje kumwongera amasezerano ariko arabyanga dore ko yari ayamaranye ukwezi yaranze kuyasinya .
Ikipe ya Patriots BBC yahembaga Henry Muinuka amadolari1200 y’amadorali, ni asaga Miliyoni y’amafaranga y’U Rwanda, kumukubira umushahara hafi inshuro eshatu ni bimwe mu byatumye ahitamo kubasezera nk’uko amakuru atugeraho abivuga
Henry Muinuka yageze muri Patriots BBC mu mwaka wa 2016 aho yatwayemo ibikombe 3 bya shampiona mu mwaka wa 2016, 2017 na 2019.
Mu myaka ine yaramaze kandi yatwayemo Igikombe cy’umunsi w’intwari ,irushanwa ryo Kwibuka ndetse n’irushanwa ribanziriza shampiyona yatwaye mu mwaka wa 2017.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|