Guteza imbere imikino ni ishema kuri twe no ku rubyiruko rwa Afurika – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko atewe ishema no kuba u Rwanda rwakiriye Irushanwa rya BAL ku nshuro ya Kabiri. Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro na Masaï Ujiri, umwe mu batangije gahunda ya Giants of Africa ndetse akaba ari na Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri NBA muri Leta Zunze za Amerika. Ikiganiro cyabo cyagarutse ku ngingo zinyuranye ziganje ku mukino wa Basketball.

Ni ikiganiro cyagaragaje amahirwe ari mu rwego rw’imikino ku mugabane wa Afurika, hagaragazwa ko hakenewe imitekerereze yagutse, imikino ikaba izingiro ry’ubucuruzi. Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022, Muri Kigali Marriott Hotel.

Perezida Kagame muri iki kiganiro yavuze ko u Rwanda rutewe ishema no kuba rugiye kwakira Irushanwa rya Basketball (BAL), ku nshuro ya kabiri, kuko bizagira akamaro mu guteza imbere impano z’urubyiruko rw’u Rwanda na Afurika muri rusange, anashima ababigizemo uruhare bose.

Ati “Ntewe ishema n’ibyishimo ko hari icyo twakoze kandi cyabaye impamo ndetse bizagira ingaruka ku rubyiruko rwacu no guteza imbere impano ku mugabane wacu.”

Akomeza agira ati: “Ndashimira buri wese ku ruhare rwanyu mwagiye mutanga ibi bikabaho. Hariho ikintu kijyanye na siporo, kirenze ibyo dushobora gusobanura, ni byinshi mu marangamutima nk’uko bihuza ibyo byiyumvo umuntu ku wundi.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko aho ibihe bigeze uyu munsi imikino itagomba kurangirana n’amarangamutima, guharanira ishema cyangwa kurushanwa gusa ahubwo bikwiye kurangira ari ishoramari n’ubucuruzi kuko bigera kuri buri nguni y’Isi.

Perezida Kagame abajijwe ku byo guhuza urubyiruko rwo hirya no hino ku mugabane wa Afurika yavuze ko hakenewe kubaha bike by’ingenzi byo gutangiriraho, na bo bagakora ibisigaye.

Ati: “Icyo tugomba gukora ni ukubaha bike bakeneye kugira ngo babihereho, na bo bakore ibisigaye. Ubusanzwe urubyiruko, imbaraga, impano, icyifuzo cyo gukora ibintu, haba imikino cyangwa ibindi, birahari.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari impano nyinshi zigifungiranywe, ku bw’ibyo hakenewe kuzirekura kugira ngo urubyiruko rugaragaze uruhare rwarwo mu byo rushaka gukora. Yagaragaje kandi ko umusanzu muto wose, igiteranyo cyabyo bizagira impinduka nini ku bakiri bato.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose bitarangirira mu mikino gusa kuko nyuma urubyiruko ari rwo ruvamo abazayobora ibihugu n’abikorera. Bityo ikibura kikaba ari ukubafasha kugira ngo aho hose bazabashe kuhagera.

Ati: “Ntabwo ari ibijyanye na siporo gusa, nyuma yaho bashyiraho Guverinoma, abikorera, ariko ni gute bazagerayo kandi ku yihe mitekerereze, ku buhe bushobozi bafite buzabafasha kwigaragaza?”

Perezida Kagame nyuma y’ibi biganiro, yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyavuguruwe. Umuhango wabereye i Nyamirambo kuri Club Rafiki. Ni ikibuga cyavuguruwe ku bufatanye bwa gahunda ya Giants of Africa. Kuri Club Rafiki hatorezwa urubyiruko ndetse n’abana bato.

Ni mu gihe imikino ya BAL ku nshuro yayo ya kabiri yatangiye tariki ya 21 Gicurasi 2022 kuri Kigali Arena.

Kurikira ikiganiro kirambuye muri iyi video:

Kureba andi mafoto menshi ajyanye n’iki kiganiro, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka