FERWABA yemerewe gusubukura amarushanwa

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yemereye Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) gusubukura amarushanwa risanzwe ritegura.

Kigali Today ikimara kumenya ayo makuru yabajije Umunyamabanga wa FERWABA; Jabo Landry, maze arayahamya.

Yagize ati "Tubonye uburenganzira mu mwanya, ubu tumaze kwandikira amakipe tuyasaba kuduha urutonde rwa nyuma".

Mu byo iri shyirahamwe ryandikiye abanyamuryango ni ukuvuga amakipe harimo kubamenyesha ko imikino ibanziriza shampiyona (BK Preseason) izatangira ku itariki 23 Mata 2021. Amakipe yasabwe kuba yamaze gutanga ibisabwa kugira ngo yemererwe gutangira imyitozo bitarenze tariki ya 31 Werurwe 2021 isaa kumi.

FERWABA yakomeje imenyesha amakipe ko nta n’imwe izemererwa gutangira imyitozo itarabihererwa uburenganzira ndetse yibutsa gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid -19.

Mu bikorwa bitenganyijwe muri Basketball muri uyu mwaka wa 2021 mu Rwanda harimo imikino ibanziriza Shampiyona, Shampiyona nyirizina, irushanwa ryo kwibuka, Basketball Africa League itenganyijwe mu kwezi kwa Gicurasi ndetse na AFRO-Basket 2021 izaba kuva tariki ya 24 Kanama kugera tariki 05 Nzeri 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka