#BAL2022: US Monastir na Petro de Luanda zageze ku mukino wa nyuma

Nk’uko benshi bari babyiteze, ikipe ya Petro de Luanda ni yo yatangiye neza agace ka mbere ndetse yanayoboye kuva kagitangira. Abasore nka DUNDAO na Goncalves ni bo batangiye neza kuko habura umunota umwe gusa ngo agace ka mbere karangire, ni bo bari bamaze gutsinda amanota menshi 8 na 7 kuri buri umwe nk’uko bakurikiranye. Petro de Luanda yaje kwegukana agace ka mbere ku manota 22 kuri 13 ya FAP ndetse n’ikinyuranyo cy’amanota 9.

FAP yari yarasezereye REG BBC yo mu Rwanda na yo ntiyabashije kurenga 1/2
FAP yari yarasezereye REG BBC yo mu Rwanda na yo ntiyabashije kurenga 1/2

Mu gace ka kabiri FAP yagerageje kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo n’abakinnyi nka EYANGA B. na ALMEIDA batsinzemo amanota 8 umwe umwe, gusa ntibyagira icyo bitanga kuko Petro de Luanda na ko yaje kukegukana ku manota 46 kuri 35 bajya mu karuhuko (halftime) Petro imaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 11.

Mu gace ka gatatu ikipe ya FAP wabonaga ko yamaze gucika intege ndetse inakora amakosa ya hato na hato. Byatumye Petro de Luanda yongera gushyiramo intera ndende ku manota yari imaze gutsinda kuko karangiye ikegukanye na none ku manota 69 kuri 47 bivuze ko hari hamaze kujyamo ikinyuranyo cy’amanota 22.

Agace ka nyuma koroheye cyane ikipe ya Petro de Luanda wabonaga ko yamaze kwizera kugera ku mukino wa nyuma maze igatwara n’amanota 88 kuri 74 ya Forces Armées et Police Basketball (FAP).

Hakurikiyeho umukino wahuje Zamalek yo mu Misiri na US Monastir yo muri Tuniziya benshi bitaga ko ari nk’umukino wa nyuma (final), dore ko aya makipe yahuriye ku mukino wa nyuma muri aya marushanwa ubwo yatangizwaga umwaka ushize i Kigali, irushanwa rikaza kwegukanwa na Zamalek.

Umukino wa US Monastir na Zamalek wari ukomeye
Umukino wa US Monastir na Zamalek wari ukomeye

Ni umukino watangiye utarimo gusigana cyane mu manota kuko iminota y’agace ka mbere yarangiye ari amanota 22 ya Zamalek kuri 16 ya Monastir, bivuze ko harimo ikinyuranyo cy’amanota 6 gusa.

Agace ka kabiri karanzwe no kugarira cyane ku ikipe ya Monastir ari nako irwana no gukuramo ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizwemo na Zamalek, gusa ntibyayoroheye kuko bagiye kuruhuka Zamalek iri imbere n’amanota 40 kuri 35 ya Monastir bivuze ko hari hasigayemo amanota 5 y’ikinyuranyo.

Agace ka gatatu karanzwe no kwigaragaza kwa Monastir kuko yahise ikuramo ikinyuranyo yari yashyizwemo na Zamalek ndetse inayijya imbere kuko agace ka gatatu karangiye ari amanota 64 ya Monastir kuri 58 ya Zamalek.

Agace ka kane ari na ko ka nyuma karanzwe no kwigaranzura kwa Monastir yatangiye kuyobora umukino bidasubirwaho kuko habura iminota 6 ngo umukino urangire, Monastir yari imaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 12 hagati yayo na Zamalek kuko Monastir yari ifite amanota 72 kuri 60 ya Zamalek.

Monastir yakomeje kuyobora ari nako irwana no kudakora amakosa kuko abakinnyi bayo nka DIXON na GHAYAZA ndetse na SLIMANE bose bari bafite amakosa 4 birindaga kudakora irya gatanu bakabasohora mu kibuga.

Slimane (ufite umupira) ni we mukinnyi ukuze muri iri rushanwa
Slimane (ufite umupira) ni we mukinnyi ukuze muri iri rushanwa

Monastir yakomeje kwihagararaho n’ubwo yari imaze gutakaza umukinnyi wayo GHAYAZA wari wamaze kuzuza amakosa 5 byanamuviriyemo guhita asohoka mu kibuga.

Umukino waje kurangira US MONASTIR yegukanye intsinzi ku manota 88 kuri 81 ya Zamalek.

Umukinnyi w'Umunyarwanda Aristide Mugabe ni umwe mu bahembwe nk'indashyikirwa mu mukino wa Basketball muri Afurika. Asanzwe akinira Patriots yo mu Rwanda
Umukinnyi w’Umunyarwanda Aristide Mugabe ni umwe mu bahembwe nk’indashyikirwa mu mukino wa Basketball muri Afurika. Asanzwe akinira Patriots yo mu Rwanda

US Monastir izahura na Petro de Luanda ku wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) mu gihe Zamalek izacakirana na FAP bakinira umwanya wa gatatu ku wa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri BK ARENA.

Umuhanzi Bushali yacishagamo agasusurutsa abitabiriye imikino ya 1/2
Umuhanzi Bushali yacishagamo agasusurutsa abitabiriye imikino ya 1/2
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka