FIBA U18: Imikino irakomeza, u Rwanda ruragaruka mu kibuga

Kuri uyu wa Gatatu haraza gukomeza imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18, aho u Rwanda ruza kuba ruhura na Algeria Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba

Guhera ku i Saa tanu n’iminota 15 z’amanywa zo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo hazaba kuba hakinwa umukino wa mbere w’uyu munsi, ukaza guhuza Angola na Mali, mu gihe wa nyuma w’uyu munsi ndetse unategerejwe n’abantu benshi uza guhuza Egypt na Angola ku i Saa mbili na 15.

Imikino iteganijwe uyu munsi kuri Petit stade Amahoro

11.15- Mali vs Gabon
13.30- Uganda vs Tunisia
15.45- RD CONGO vs Benin
18.00- Rwanda vs Algeria
20.15- Egypt vs Angola

Ikipe y
Ikipe y’u Rwanda iraza kwisobanura na Algeria kuri uyu mugoroba
Abafana nabo barasabwa kuza kongera gushyigikira u Rwanda
Abafana nabo barasabwa kuza kongera gushyigikira u Rwanda

Ikipe y’u Rwanda iraza kuba uyu mukino nyuma y’iminsi ibiri yari imaze iruhuka, aho mu mukino iheruka gukina yari yatsinzwe na Mali amanota 61-40, mu gihe Algeria baza guhura nayo yaraye itsinzwe na Mali amanota 72-68

Imikino yaraye ibaye

Egypt 73-52 Tunisia
Algeria 68-72 Mali
Gabon 68-77 Cote D’Ivoire
Benin 57-83 Uganda
Angola 83-75 DR Congo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bamanuke bagere mubigo ba secondary harimo nabandi bashoboye

ndizihiwe yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka