Zone 5: U Rwanda rwatsinzwe na Misiri ku mukino wa mbere

Ku mukino wayo wa mbere mu mikino y’akarere ka gatanu ibera muri Tanzania, ikipe y’u Rwanda ya Basketball mu bagabo yatsinzwe na Misiri amanota 96 – 57, ku wa mbere tariki 21/01/2013.

Ikipe y’u Rwanda yaherukaga kwegukana igikombe cy’akarere ka gatanu mu mikino yari yabereye mu Rwanda muri 2011, yarushijwe cyane na Misiri inahabwa amahirwe yo kuzegukana icyo gikombe.

Misiri yatsinze biyoroheye u Rwanda ku manota 96-57, ikaba inshuro nyinshi ikunze gutwara igikombe cy’akarere ka gatanu, gusa muri 2011 ubwo u Rwanda rwagitwaraga ntabwo Misiri yari yayitabiriye.

Ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Misiri, umutoza Moise Mutokambali yari yabanje mu kibuga Kami Kabangu, Bradley Cameron, Kenny Gasana, Aristide Mugabe na Barame Aboubacar.

Undi mukino wabaye muri iryo tsinda rya mbere u Rwanda ruherereyemo, Uganda yatsinze Tanzania amanota 80 – 66.

Mu itsinda rya kabiri rigizwe n’amakipe atatu, habaye umukino umwe aho Kenya yatsinze u Burundi amanota 71- 63, naho Somalia iri kumwe nayo mu itsinda ikaza gukina kuri uyu wa kabiri tariki 22/01/2013.

Imikino irakomeza kuri uyu wa kabiri mu matsinda yombi, aho mu itsinda rya mbere u Rwanda rukina na Uganda, Misiri igakina na Tanzania, naho mu itsinda rya gatatu Kenya ikaza gukina na Somalia.

Mu rwego rw’abagore, ku wa mbere tariki 21/01/2013 Kenya yatsinze Tanzania amanota 74-32, naho imikino ikaza gukomeza kuri uyu wa kabiri aho u Rwanda ruza gukina na Tanzania, u Burundi bukina na Kenya naho Uganda igakina na Misiri.

Iyi mikino igomba kumara icyumweru izasozwa tariki 26/01/2013, ikipe izaba iya mbere ikazahita ibona itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera i Abidjan muri Cote d’ivoire mu bagabo, naho mu bagore iyo mikino ikazabera i Maputo muri Mozambique.

Ayo marushanwa mu byiciro byombi (abagabo n’abagore) azaba muri Kanama uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka