Visit Rwanda na RwandAir basinyanye amasezerano y’ubufatanye na Basketball Africa League

Gahunda ya Visit Rwanda izafasha mu kwamamaza irushanwa nyafurika rya Basketball (Basketball Africa League - BAL) mu gihe RwandAir izajya utwara mu ndege abaje muri iryo rushanwa.

Aya masezerano yashyizweho umukono tariki ya 13 Gicurasi 2021 aho Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na BAL basinye amasezerano ngarukamwaka yo kwamamaza ndetse n’ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu. Ibi biratuma RDB na gahunda yayo ya Visit Rwanda baba umufatanyabikorwa mu kwakira imikino ya Basketball Africa League izabera mu Rwanda kuva tariki ya 16 kugera tariki 30 Gicurasi 2021.

Ubu bufatanye buzagaragaza u Rwanda nk’igihugu cyo ku rwego rwo hejuru mu bukerarugendo ndetse n’ahantu heza ku bashaka gushora imari no kugaragaza Afurika nk’umugabane ukomeje guteza imikino imbere.

Imikino ya BAL izajya ibera muri Kigali Arena mu gihe Kigali Convention Centre izakoreshwa mu kwitoza ku makipe 12 azaba ari muri BAL. Visit Rwanda izambarwa ku myenda y’amakipe azaba ari muri BAL mu gihe RDB na BAL bazita ku bikorwa rusange by’urubyiruko mu gihe cy’imikino ya Basketball Africa League.

Aya masezerano kandi yagize RwandAir umufatanyabikorwa mu by’ingendo z’indege, ikazajya ifasha abaza n’abava i Kigali baba amakipe ndetse n’abayaherekeje baje muri Basketball Africa League. Muri uyu mwaka RwandAir yabaye kompanyi ya mbere y’indege muri Afurika yakingije abakozi bayo bose Covid-19.

Umuyobozi wa Basketball Africa League Amadou Gallo Fall yavuze ko aya masezerano yerekanye ko Basketball yaba umukino uzamura ubukungu muri Afurika. Yagize ati "Mu gihe twiteguye gutangira iri rushanwa tunakora amateka muri Basketball ,imikoranire ya RDB ndetse na RwandAir iratwereka ko imikino by’umwihariko Basketball yazamura ubukungu bwa Afurika.

U Rwanda ni igihugu kiyoboye Afurika mu bukerarugendo. Aya masezerano azagaragaza Afurika nk’umugabe uhanga udushya, uryoshye gukoreramo kandi witeguye kwandika amateka."

Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi yavuze ko BAL ari uburyo bwiza bwo kugaragaza u Rwanda . Yagize ati "Dutewe ishema no gukorana na BAL kuko tuzi neza ko izaduha amahirwe atabarika yo kugaragaza isura y’u Rwanda."

Ati "Nk’abatangije bakanakira BAL tuzagera ku mamiliyoni y’abafana ba Basketball ku isi hose. Tubonye umwanya mwiza wo kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda, kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku mikino, kwerekana aho gushora imari ndetse n’aho gukorera ubucuruzi. Kwakira BAL ni ubuhamya bwiza ku Rwanda kuko bigaragaza ko rurimo gutsinda icyorezo cya Covid-19. Duhaye ikaze abakinnyi bose ndetse n’abazasura u Rwanda tubabwira gutuza ndetse no kubona ubunararibonye bwacu."

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yishimiye ko bagiye gukorana na BAL.

Yagize ati "Twishimiye gukorana na BAL mu bijyane n’ingendo z’indege. Twishimiye uruhare rukomeye mu guhuza amakipe yo ku mugabane wa Afurika muri buri mwaka wa BAL."

Ati "Twakingiye abakozi kugira ngo turinde ubuzima bwabo haba mu kazi ndetse no mu ndege. Izi ngamba twafashe zizatanga icyizere ku bakinnyi ndetse n’abandi bose ko ubwirinzi bwabo buri hejuru baba abaza n’abava i Kigali."

Amakipe 12 avuye ku mugabane wa Afurika arahurira mu Rwanda mu irushanwa ngarukamwaka rya Basketball Africa League. Inyubako ya Kigali Arena izakira imikino 26 y’irushanwa ndetse n’umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka