Urutonde rw’abazakina All Star Game rwatangajwe
Nyuma y’amasaha macye yashyizwe ahagaragara abakinnyi 24 b’intoranywa muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, ubu bamaze kwigabanya mu makipe 2 bikozwe n’abakapiteni bayoboye aya makipe.
- Habimana yisanze mu ikipe yatoranyijwe na Steve Hagumintwari.
Axel Mpoyo ukinira ikipe ya REG Basketball Club na Hagumintwari Steve, nibo batoranyije aba bakinnyi aho buri umwe ayoboye ikipe ye.
Abakinnyi biganjemo aba REG BBC yatwaye igikombe cya Shampiyona, nibo biganje mu ikipe ya Axel Mpoyo (Team Axel Mpoyo) naho abiganjemo abakinnyi ba Patriots bo bakaba bari mu ikipe ya Hagumintwari Steve usanzwe ukinira iyi kipe ya Patriots, yatsindiwe ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya Axel Mpoyo izatozwa na Deolla Benson Oluoch usanzwe ari umutoza wa Patriots mu gihe Henry Mwinuka usanzwe utoza REG BBC, we akazatoza ikipe ya Hagumitwari (Team Steve)
- Cleveland Thomas ari mu ikipe ya Axel Mpoyo
Team Axel Mpoyo
Mpoyo Axel
Gray Kendall
Filer J Adonis
Thomas JR Cleveland
Nshobozwabyosenumukiza JJ Wilson
Shyaka Olivier
Sangwe Armel
Kaje Elie
Niyonkuru Pascal
Nkusi Arnaud
Kabare Hubert
Munyeshuli Thierry
Team Steve
Hagumintwali Steve
Ndizeye N. Dieudonné
TORE Habimana
Pirriere Steven
Beleck Bell Engelbert
Wamukota Bush
Uwitonze Justin
Kubwimana Kazingufu Ally
Reanze B Espoir
Kamnooh Betouoji Frank
Muteba Tresor
Turatsinze Olivier
Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00pm), mu nyubako y’imikino n’ibirori ya BK Arena.
Abakurikira uyu mukino kandi bazasusurutswa n’itsinda rikomeye ryo muri Kenya, Sauti Sol ndetse n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Christopher, Ish Kevin ndetse na Dj Marnaud.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|