Urubyiruko nirukoreshe Kigali Arena ruzavemo ibihangange – Kagame

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro inzu y’imikino iri ku rwego mpuzamahanga ‘Kigali Arena’ Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye urubyiruko gukoresha neza iyi nyubako idafitwe na bose, maze bakazavamo ibihangange mu mukino wa Basketball.

Mu ijambo rye yavuze afungura iyi nyubako, Perezida Kagame yibanze ku gushimira abagize uruhare kugira ngo iyi ntambwe iterwe, kuva ku gitekerezo kugeza inzu itashywe.

Perezida Kagame yatangiye ashimira abubatse iyi nzu, uburyo bagaragaje ubuhanga mu kubaka ibintu bidasanzwe, byiza kandi mu gihe gito.

Yavuze ko sosiyete Summa yo muri Turikiya, ikwiye kubera urugero n’abandi.

Ati “Ubwo natwe tuziga gukora neza, vuba kandi ibintu binoze. Abubatse hano, batwaye igihe gito, bakoresheje Abanyarwanda, umubare ungana nka 70% by’abakoze hano, abandi 30% ni abafatanyije n’Abanyarwanda kubera ubumenyi bafite ... Nubwo byatwaye igihe gito, ntabwo byagabanyije ubuziranenge bw’ibyo mureba hano.”

Perezida Kagame yashimiye kandi Abanyarwanda biturutse ku ngengo y’imari yayubatse kuko yaturutse mu bikorwa byabo.

Mu bandi yashimiye harimo Masai Ujiri, Perezida wa Toronto Raptors hamwe n’abandi bagize uruhare kugira ngo Basketball itere imbere muri Afurika.

Yagize ati “Hari ab’ingenzi nshaka gushimira. Hari umugabo witwa Masai Ujiri, ni Perezida wa Toronto Raptors. Yazanye igitekerezo cyo kubaka uyu mukino w’amaboko wa Basketball, kuwukuza, kuwuteza imbere, muri Afurika afatanyije n’undi witwa Amadou Fall afatanyije na Komiseri wa NBA, Adam Silver, bafite Porogaramu yitwa Giants of Africa.”

Perezida Kagame yasobanuye ko ijambo ‘Giants’ risobanura ‘ibihangange’ avuga ko kuba u Rwanda rubasha kuzuza igikorwa nka Kigali Arena bivuze ko ari igihugu cy’igihangange. Ibyo bivuze ko n’abazayikoresha bagomba kuyikoresha bakazavamo ibihangange.

Ati “Kwitwara nk’ibihangange bituruka mu bikorwa, ntabwo ari uko ungana gusa cyangwa uko ukora, iyo ugaragara nk’igihangange, ugakora nk’igihangange uba cyo.”

Perezida Kagame yavuze ko iyi nyubako itubatswe ngo ibe igikorwa nyaburanga gisa neza abantu bazajya basura bakishima, ahubwo ko yubatswe kugira ngo ibihangange by’u Rwanda na Afurika bijye bihitoreza binahakirire imikino.

Kuri uyu munsi kandi, shampiyona ya basketball igeze muri Playoffs yakomereje muri Kigali Arena. Mu bakobwa, The Hoops yakinnye na APR naho mu bagabo REG icakirana na Patriots.

Kigali Arena ni inyubako ya mbere y’imikino muri Afurika y’Iburasirazuba, ikaba mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Yubatse kimwe na Dakar Arena yo muri Senegal, na yo yubatswe n’iyi sosiyete y’abanya Turikiya, bigatandukanira ku mubare zakira kuko Kigali Arena yakira abantu 10,000 mu gihe Dakar Arena yakira abantu 15,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka