Umutoza wa Espoir BBC yizeye gusezerera New Stars akagera ku mukino wa nyuma

Umutoza wa Espoir BBC, Bahufite John, afite icyizere cyo gutsinda umukino wa ½ cy’irangiza akina na New Stars kuri uyu wa gatanu tariki ya 9/8/2013, agahita abona itike yo kuzakina umukino wa nyuma mu irushanwa ry’akarere ka gatanu ririmo kubera i Bujumbura mu Burundi.

Espoir yageze muri ½ cy’irangiza idatsinzwe na rimwe, iraza kuba ishaka itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe yatwaye umwaka ushize, ikaza kuba ihanganye na New Stars yazamutse iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya kabiri, ikaza gukinira imbere y’abafana bayo.

N’ubwo New Stars ikinira mu rugo, Umutoza wa Espoir BBC Bahufite John avuga ko akurikije imyitozo abakinnyi be bakoze, bakosoye amakosa yose bakoze mbere, kandi ngo iyo kipe ntabwo ikomeye cyane agereranyije n’amakipe yahuye nayo mbere.

Ibyo rero ngo biramuha icyizere cy’uko abakinnyi nibumvira amabwiriza abaha, aza kuyitsinda bityo akabona itike yo kuzakina umukino wa nyuma uzaba ku cyumweru tariki 11/08/2013.

Undi mukino wa ½ cy’irangiza urahuza Warriors yo muri Uganda, ikaza gukina na Urunani yo mu Burundi.

Muri ½ cy’irangizamu rwego rw’abagore, USIU yo muri Kenya irakina na Les Gazelles y’i Burundi, naho Eagle Wings ikine na KCCA yo muri Uganda.

APR BBC yari ihagarariye u Rwanda mu bagore, yasezerewe mu irushanwa idatsinze umukino n’umwe, ikaba mu mukino wayo wa gatatu ari nawo wa nyuma yakinnye muri iryo rushanwa kuri uyu wa kane, nabwo yatsinzwe na Eagle Wings yo muri Kenya irushanwa cyane ku manota 71-27.

Imikino ya nyuma mu bagabo no mu bagore izakinwa ku cyumweru tariki 11/08/2013 ari nabwo irushanwa rizasozwa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka