Umunyarwanda yemerewe gusifura igikombe cy’isi

Umusifuzi mpuzamahanga wa Basketball w’Umunyarwanda, Ruhamiriza Jean Sauveur, yemerewe kuzasifura igikombe cy’isi cya Basketball mu bagore batarengeje imyaka 19 kizabera muri Hongiriya muri Kanama 2021.

Ruhamiriza Jean Sauveur
Ruhamiriza Jean Sauveur

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Mata 2021, Ruhamiriza yemeje iyi nkuru anagaruko ku buryo yayakiriye. Yagize ati "Nayakiranye ibyishimo byinshi kuko yaje ntabyiteze, ntabitekerezaga".

Yakomeje avuga ko ubunararibonye bugiye kwiyongera "Ku bunararibonye bw’imikino yo ku rwego rwo hejuru mfite niteguye kongeraho ubundi bumenyi bushya kuko haba harimo abasufuzi ba mbere bo ku migabane itandukanye ndetse n’abaduhugura ba FIBA bakomeye, ndatecyereza kuzabigiraho byinshi".

Ruhamiriza ni umwe mu basifuzi batatu b’umukino wa Basketball mu Rwanda nyuma ya Gaga Didier ndetse na Shema Maboko Didier, wagizwe umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri ya Siporo.

Urugendo rwo gusifura basketball, Ruhamiriza yarutangiye mu mwaka wa 2007 ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye,yinjiye mu ishyirahamwe ry’abasifuzi mu mwaka wa 2008 atangiye gusifura shampiyona muri 2011.

Ruhamiriza ubanza iburyo, ari kumwe na Shema Maboko Didier
Ruhamiriza ubanza iburyo, ari kumwe na Shema Maboko Didier

Nyuma y’imyaka itandatu ni ukuvuga muri 2017, yabonye Licence ya FIBA 2017 ari nabwo yatangiye gusifura imikino mpuzamanga guhera ku mikino y’akarere ka Gatanu.

Mu marushanwa akomeye amaze gusifura harimo Afrobasket y’abagabo U18 yabaye mu mwaka wa 2018 i Bamako muri Mali, gushaka tike y’imikino Olempike icyiciro cy’ibanze cyabaye mu mwaka 2019 i Maputo muri Mozambique , Basketball Africa League y’abagabo ibyiciro bibanza byabaye muri 2019 i Yaoundé muri Cameroon na Kigali mu Rwanda ndetse n’ibyiciro bitatu byo gushaka tike ya Afro-Basket 2021 byabereye i Yaoundé no mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka