Umunya-Sudani y’Epfo Akon Rose wahoze muri APR WBBC yasinyiye Kepler WBBC

Ikipe ya Kepler Women BBC ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda muri Basketball yamaze gusinyisha umunya-Amerika ukomoka muri Sudani y’Epfo, Akon Rose wanyuze mu makipe atandukanye arimo REG Women BBC ndetse na APR Women BBC.

Akon Rose yanyuze mu gihugu cya Uganda mu ikipe ya UCU
Akon Rose yanyuze mu gihugu cya Uganda mu ikipe ya UCU

Uyu Akon Rose Paul Macuei w’imyaka 24 wasinyiye Kepler BBC, ni umukinnyi umenyerewe mu Rwanda by’umwihariko mu mikino ya Kamparamaka kuko muri shampiyona y’umwaka wa 2022, ago yakiniye ikipe ya REG Women BBC ayihesha igikombe cya shampiyona, nyuma yaho kandi yafashije ikipe ya APR Women BBC mu mikino ya kamarampaka (Playoffs) muri shampiyona y’umwaka ushize ubwo iyi kipe yasezereraga ikipe ya REG Women BBC ku mukino wa nyuma wa kamarampaka.

Akon Rose waguzwe muri Kepler asanzwe akina nka Power Forward cyangwa se rimwe na rimwe agakoreshwa nko kuruhande (Forward) bitewe n’uburyo umutoza yifuza ku mukinisha.

Akon Rose ubwo aheruka mu Rwanda yakiniye ikipe ya APR Women BBC yegukanye igikombe mu mwaka ushize
Akon Rose ubwo aheruka mu Rwanda yakiniye ikipe ya APR Women BBC yegukanye igikombe mu mwaka ushize

Muri uyu mwaka w’imikino, ikipe ya Kepler Women BBC iri gukina umwaka wayo wa Mbere muri iyi shampiyona, yerekanye ko ikomeye cyane ndetse yifuza kuza mu makipe ahatanira ibikombe kuko uyu munsi iri ku mwanya wa kane muri shampiyona.

Kepler Women BBC, usibye kandi Rose Akon yaguze, muri uyu mwaka yongeyemo izindi mbaraga zirimo Uwimpuhwe Henriette ndetse n’abandi banyamahanga.

Ikipe ya Kepler Women BBC
Ikipe ya Kepler Women BBC

Kepler Women BBC iri mu makipe ahabwa amahirwe yo gukina imikino ya kamarampaka muri uyu mwaka w’imikino ndetse ikaba iri guhabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Akon Rose yahesheje igikombe ikipe REG Women BBC
Akon Rose yahesheje igikombe ikipe REG Women BBC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka