Umunsi wa kane wasize amakipe azakina imikino ya 1/2 amenyekanye

Umunsi wa kane wa shampiyona ya BK Basketball National League wakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2020 muri Kigali Arena, wasize amakipe ane azakina imikino ya 1/2 amenyekanye.

Patriots BBC ishaka kwisubiza igikombe izikiranura na IPRC Kigali
Patriots BBC ishaka kwisubiza igikombe izikiranura na IPRC Kigali

Ayo makipe ni IPRC Kigali yabigezeho nyuma yo gutsinda UGB amanota 79 kuri 56, mu itsinda rya mbere ikipe ya REG BBC na yo yageze muri 1/2 nyuma yo gutsinda IPRC Musanze BBC 87 kuri 54.

Nyuma yo gusoza imikino y’itsinda rya mbere (A), REG BBC iyoboye itsinda n’amanota 6/6, ikurikirwa na IPRC Kigali BBC n’amanota 5, UGB ni ya 3 n’amanota 4 mu gihe IPRC Musanze BBC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 3.

REG BBC na IPRC Kigali BBC zabonye itike ya ½ naho UGB na IPRC Musanze BBC zasezerewe.

Mu tsinda rya kabiri, Patriots BBC yakatishije tike y’imikino ya 1/2 nyuma yo gutsinda IPRC Huye BBC amanota 88 kuri 75, mu gihe ikipe ya APR BBC yazamukanye na Patriots BBC nyuma yo gutsinda Espoir BBC amanota 105 kuri 78.

IPRC Kigali yiteguye guha akazi gakomeye Patriots BBC muri kimwe cya kabiri
IPRC Kigali yiteguye guha akazi gakomeye Patriots BBC muri kimwe cya kabiri

Imikino ya nyuma yo gusoza imikino mu itsinda rya kabiri (B), isize Patriots BBC iyoboye itsinda n’amanota 6/6, ikurikirwa na APR BBC n’amanota 5, IPRC Huye BBC ni ya 3 n’amanota 4 naho Espoir BBC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 3.

Patriots BBC na APR BBC zibonye itike ya ½ naho IPRC Huye na Espoir BBC zasezerewe.

Gahunda y’imikino ya 1/2

Abagabo

- REG BBC vs APR BBC

- Patriots BBC vs IPRC Kigali BBC

APR BBC izakina na REG BBC muri kimwe cya kabiri
APR BBC izakina na REG BBC muri kimwe cya kabiri

Abagore

IPRC Huye BBC vs APR BBC

The Hoops Rwanda vs Ubumwe BBC

Kuri uyu wa kane ni ikirihuko, imikino ikazakomeza ku wa Gatanu muri Kigali Arena nk’ibisanzwe.

Tubibutse ko imikino ya 1/2 n’umukino wa nyuma hazakinwa umukino umwe, ikipe izaba iya mbere mu bagabo ikazahagararira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League, mu bagore ikipe izaba iya mbere izakina imikino y’akarere ka gatanu ( Zone 5).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka