Umukino wa APR BBC na CSK niwo ufungura irushanwa ‘Memorial Gisembe’

APR BBC na CSK mu rwego rw’abagabo nizo zifungura irushanwa ryo kwibuka abari abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryiswe ‘Memorial Gisembe’, ritangira kuri uyu wa gatanu tariki 07/06/2013.

APR BBC na CSK ziri mu itsinda rya mbere rigizwe n’amakipe atatu arimo na URUNANI yo mu Burundi, zirakina umukino wazo saa kumi z’umugoroba ari nabwo irushanwa ritangira ku mugaragaro.

Kuva saa kumi n’ebyiri harakinwa umukino uhuza Espoir BBC yateguye iryo rushanwa, ikaza gukina na Warriors yo muri Uganda, mu mukino wa mbere wo mu itsinda rya kabiri ririmo na Muzinga yo mu Burundi.

Mu rwego rw’abagore amakipe ane yitabiriye iryo rushanwa yashyizwe mu itsinda rimwe akazatangira gukina kuru uyu wa gatandatu tariki 08/06/2013.

Kuva saa tatu za mu gitondo, mu bagore Ubumwe BBC izakina na RAPP naho kuva saa tanu APR BBC ikine na Promotion Jeunesse Basketball (PJB) y’i Goma.

Amakipe yose uko ari ane mu bagore azahura hagati yayo, maze ebyiri za mbere zizaba zitwaye neza zizakine umukino wa nyuma, naho mu bagabo, amakipe azaba yabaye aya mbere muri buri tsinda azahura ku mukino wa nyuma.

Iyi mikino yose ibera kuri stade ntoya i Remera, izasozwa ku cyumweru tariki 09/06/2013.

Igikombe cyo kwibuka abari abakunzi ba Basketball umwaka ushize cyagukanywe na CSK mu bagabo na APR BBC mu bagore.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka