Umukino ‘All Stars Game’ uzakinwa mu Rwanda ku nshuro ya kabiri ku cyumweru

Umukino wa Basketball bita All Stars Game, uhuza amakipe abiri agizwe n’abakinnyi bakomeye kurusha abandi batoranyijwe mu Rwanda mu 2013, ku nshuro ya kabiri uzakinwa ku cyumweru tariki ya 17/11/2013 guhera saa tanu za mu gitondo.

Shema Maboko Didier ushizwe ibya Tekinike mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda -FERWABA yadutangarije ko uyu mukino watangijwe mu Rwanda umwaka ushize, wagombaga gukinwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 15/11/2013, ariko wimurirwa ku cyumweru ku mpamvu zo kubura ikibuga.

Iyi kipe ya Espoir ni imwe mu makipe azaba afite abakinnyi benshi muri All stars game
Iyi kipe ya Espoir ni imwe mu makipe azaba afite abakinnyi benshi muri All stars game

Nyuma y’imikino ya shampiyona n’iya Playoff yasoje umwaka w’imikino muri Basketball, abatoza b’inzobere muri uwo mukino mu Rwanda, batoranyije abakinnyi 24 b’abahanga kurusha abandi bitewe na buri wese umwanya akinaho, bashyirwa mu bakipe abiri anganya ubushobozi.

Ayo makipe abiri yiswe A na B agizwe n’abakinnyi bakomoka mu makipe atandukanye yakinnye shampiyona ya 2013, niyo agomba kuzahura ku cyumweru, akaba yarahawe abatoza nabo bakomeye bagomba kuzayatoza.

Ikipe ‘A’ izatozwa na John Bahufite usanzwe atoza Espoir BBC yatwaye igikombe cya shampiyona na Playoff, akazungirizwa na Ahishakiye Alexandre utoza ikipe y’abagore ya RAPP.

Ikipe ‘B’ izatozwa na Kalima Cyrille usanzwe atoza Kigali Basketball Club, KBC, akazungirizwa na Cliff Owuor utoza APR BBC.
Nyuma y’uwo mukino, FERWABA nibwo izatanga ibikombe ku makipe yabaye aya mbere muri shampiyona ndetse na playoff, hakazanahembwa abakinnyi, abatoza, abasifuzi n’abandi bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2013.

Mu mukino “All Stars Game’ w’umwaka ushize, ikipe yiswe A yatozwaga na Bahufite John niyo yegukanye igikombe itsinze amanota 66-60 ikipe ‘B” yari yatojwe na Cliff Owuor.

Dore abakinnyi 12 bazaba bagize ikipe ‘A’ n’amakipe bakomokamo:
Kubwimana Ali (Kigali BC), Barame Aboubacar (CSK BBC), Rurangirwa K. Pascal (ESPOIR BBC), Uwimana Sankara (Kigali BC), Buzangu Mike (Kigali BC), Habyarimana Alphonse bita Majeur (RUSIZI BC), Twiringiyimana Jacques (30 Plus BBC), Munyaneza Eric, (Kigali BC), Bukuru Joseph (CSK BBC), Baboumba Charles Douglas (UGB, Murihira Théotime (APR BBC), Shyaka Olivier (ESPOIR BBC)\

Dore abakinnyi 12 bazaba bagize ikipe ‘B’, n’amakipe bakomokamo:
Manzi Nestor (APR BBC), Mugabe Aristide (ESPOIR BBC), Buzangu Patrick (Kigali BC), Mugisha Igor (APR BBC0, Bushiri Yesman (RUSIZI BC), Hakizimana Lionel (ESPOIR BBC), Kamuntu Placide (CSK BBC), Hirwa Dan (30 Plus BBC), Niyomugabo M. Sunny (APR BBC, Habyarimana Pacifique (Kigali BC), Ruzima Guillaume (CSK BBC), Ngandu Bienvenu (ESPOIR BBC)

Theoneste Nisingizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka