Umukinnyi wa NBA uri mu Rwanda yahaye ibikoresho abanyeshuri b’i Musanze (AMAFOTO)
Umunya-Bosnia Jusuf Nurkić ukina mu ikipe ya Portland Trail Blazers yo muri Shampiyona ya Basket ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu Rwanda aho yaje mu bikorwa by’ubukererugendo
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter Jusuf Nurkić yagaragaje ifoto aherereye mu rwnjiriro rwa Pariki y’Ibirunga mu Kinigi mu karere ka Musanze, ifoto n’amagambo agaragaza ko yanyuzwe n’ibyiza by’u Rwanda.
My visit to Rwandi 🇷🇼 was as a tourist.I seen so much
struggle for life. At the same time people work so hard and always smile and the children are happy❤️I asked people if it was possible to visit a school nearby. I visit 2 schools in the town of Musanze and village
kinigi. pic.twitter.com/53V1B5t02G— Jusuf Nurkić (@bosnianbeast27) April 22, 2022
Nyuma yaho, yaje kugaragaza ko n’ubwo yari yaje mu bikorwa by’ubukerarugendo, yakozwe ku mutima n’uko yabonye abantu bo muri kariya gace bakora cyane bashaka ubuzima, bishimye ari nako bimeze no ku bana yabonye, byatumye asaba kuba yagira ibigo by’amashuri biri hafi aho yasura.
Yaje gusura ibigo bibiri biri mu mujyi wa Musanze ndetse no mu bice byo mu Kinigi, abagenera ibikoresho birimo iby’ishuri amakayi, amakaramu imipira yo gukina y’umupira w’amaguru na Basketball ndetse n’ibindi.
Jusuf Nurkić ukinira ikipe y’igihugu ya Bosnia na Herzegovina, akanakinira ikipe ya Portland Trail Blazers ibarizwa mu gace k’I Burengerazuba (Wsestern Conference) ka Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), akaba azwi ku izina rya the “Bosnian Beast”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|