Umugore wa Kobe Bryant arashaka indishyi y’akababaro ishyitse

Umugore wa nyakwigendera Kobe Bryant witwa Vanessa Bryant arashaka guhabwa impozamarira n’uruganda rw’indege umugabo we akaba n’umukinnyi muri NBA yapfiriyemo muri Mutarama 2020.

Nyakwigendera Kobe n'umugore we Vanessa
Nyakwigendera Kobe n’umugore we Vanessa

Vanessa Bryant yubuye idosiye arega isosiyete yabahaye indege yitwa Island Express Helicopters Inc. ndetse n’umupilote w’indege witwa Ara Zobayan.

Umunyamategeko arashinja uburangare bukomeye bwateye urupfu rwa Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna hamwe n’abandi bagenzi barindwi, burimo kunanirwa kureba uko ikirere kimeze mbere y’uko indege ihaguruka bigatuma umupilote wari utwaye indege atarabashije gukora neza akazi ke.

Umwunganira mu mategeko yabwiye urukiko ko Umupfakazi wa Kobe akwiye impozamarira ishyitse.

Yagize ati " Nk’impozamarira yateye urupfu rwa Kobe Bryant n’umukobwa we ndetse n’abo bari kumwe ndasaba ko umugore we Vanessa yahabwa impozamarira y’ibyangiritse ndetse n’agahinda yatewe no kubura abe, bikaba n’igihano ku makosa yatumye abura abe n’ibindi urukiko rwasanga ari ngombwa ko bihanishwa icyateye uburangare.”

Uyu mugore wa Kobe arasaba ko yahabwa miliyoni zirenga 100 z’Amadolari nk’impozamarira yetewe no kubura abe n’ibye muri iriya mpanuka.

Iyi mpanuka yabaye tariki ya 26 Mutarama 2020 muri Calabasas muri Leta ya California mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko tugomba kwirinda covid19 twesehamwe twambara agapfuka zurumunwa

Alias yanditse ku itariki ya: 12-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka