UGB yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Azam

Ikipe ya United Generation Basketball yasinyanye amasezerano y’imikoranire y’imyaka ibiri n’uruganda rwa Azam afite agaciro ka Miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda.

UGB yasinyanye amasezerano y
UGB yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Azam

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena aho impande zombi zemeranyije gukorana mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

Ubwo ayo masezerano yasinywaga, UGB yari ihagarariwe na Perezida wayo, Cyusa Jean Luc, mu gihe Azam yari ihagarariwe na Ndagano Faradjallah, ku ruhande rw’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball hari Visi Perezida ushinzwe umutungo n’imari, Madamu Pascale Umugwaneza.

Umuyobozi wa UGB Cyusa Jean Luc yavuze ko amasezerano ya UGB ari intangiriro y’abandi bafatanyanikorwa.

Yagize ati "Turashimira Azam yemeye gukorana natwe nk’umufatanyabikorwa wacu wa mbere mu mateka yacu. Ni igikorwa tutazibagirwa. Ibi birafungura imiryango n’abandi bafatanyanikorwa, turifuza gukora cyane kugira ngo tubone n’abandi dukorana".

Uwo muyobozi yakomeje avuga ko bifuza kujya mu makipe ane ya mbere muri Shampiyona kugira ngo bagaragarize Azam ko bahisemo neza.

Uwari uhagarariye Azam, Ndagano Faradjallah, yavuze ko bahisemo gukorana na UGB kubera umushinga wayo.

Yagize ati "UGB yatweretse umushinga wayo wo kuzamura Basketball mu Rwanda mu rubyiruko ndetse no kuba ari ikipe imaze igihe mu Rwanda kandi yitwara neza muri Shampiyona ya Basketball".

Visi Perezida wa FERWABA ushinzwe imari n’imenyekanishabikorwa, Umugwaneza Pascale, yashimiye Azam yemeye gutera inkunga UGB.

Yagize ati "Nka FERWABA Turashimira Azam yemeye gutera inkunga UGB, mu by’ukuri ni inshingano zacu gufasha amakipe kubona abafatanyabikorwa, ni yo mpamvu tuzakora ibishoboka byose kugira ngo UGB igaragaze ibikorwa bya Azam neza nk’uko tuzabigenza no ku yandi makipe azabona abafatanyabikorwa".

UGB izajya yamamaza ibikorwa bya Azam ku mikino yakiriye harimo kwambara imyenda uriho Azam ndetse no kuyamamaza mu irushanwa ngarukamwaka rya Legacy Tournament.

UGB ibaye ikipe ya Kabiri muri Basketball ikoranye na Azam nyuma ya Patriots BBC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka