Ubumwe BBC yagukanye igikombe cya Playoff mu bagore, Espoir na CSK zizategereza umukino wa 4

Ikipe ya Ubumwe Basketball Club yegukanye ku nshuro yayo ya mbere igikombe gihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona (playoff 2014), nyuma yo gutsinda RAPP BBC imikino itatu ku busa, naho mu bagabo ho Espoir BBC na CSK zikazategereza gukina umukino wa kane nyuma y’aho CSK itsinze Espoir mu mukino wa gatatu.

Imikino ya Playoff mu bagore yoroheye cyane Ubumwe BBC, ikipe yiganjemo abakinnyi bafite inararibonye kuko benshi muri bo bahoze bakina muri Kaminuza y’u Rwanda ubu bakaba bafite imirimo hirya no hino mu gihugu.

RAPP igizwe ahanini n'abanyeshuri yarushijwe cyane na Ubumwe BBC itsindwa imikino yose uko ari itatu.
RAPP igizwe ahanini n’abanyeshuri yarushijwe cyane na Ubumwe BBC itsindwa imikino yose uko ari itatu.

Umukino wa gatatu wahuje Ubumwe BBC na RAPP, warangiye Ubumwe itsinze amanota 63-39, ihita iba intsinzi ya gatatu ari nayo yatumye yegukana igikombe cya Playoff bwa mbere kuva yashingwa, ikaba kandi yari yanegukanye igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Imikino ya Playoff mu bagore muri uyu mwaka yitabiriwe na Ubumwe BBC, RAPP BBC ndetse na APR BBC, naho kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ibura mu irushanwa ku munota wa nyuma kubera ko benshi mu bakinnyi bayo bari bafite ibibazo by’amasomo kuko ari abanyeshuri.

Mu bagabo, ikipe ya Cercle Sportif de Kigali (CSK), yabujije Espoir BBC guhita itwara igikombe cya shampiyona ubwo ku mukino wa gatatu wahuje ayo makipe ku cyumweru tariki 17/8/2014, CSK yatsinze amanota 73-64.

Ubumwe BBC na RAPP ni nayo yari yafashe imyanya ibiri ya mbere muri shampiyona.
Ubumwe BBC na RAPP ni nayo yari yafashe imyanya ibiri ya mbere muri shampiyona.

Iyo ntsinzi ya CSK yatumye Espoir BBC yari yaratsinze imikino ibiri ya mbere ku manota 59-51 na 86-66, idahita itwara igikombe kuko biba bisaba ko ikipe itwara igikombe itsinda imikino itatu, ayo makipe akazakina umukino wayo wa kane tariki 6/9/2014.

Uwo mukino wa kane washyizwe kuri iyo tariki kuko ikipe ya Espoir BBC igiye guhagararira u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu izabera i Mombasa muri Kenya kuva mu mpera z’uku kwezi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka