U Rwanda rwatsinzwe na Tanzania mu mikino ya Zone 5 iri kubera mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere mu Rwanda haraye hatangiye irushanwa rihuza amakipe y’abatarengeje imyaka 16, ihuza ibihugu by’akarere ka gatanu mu mukino wa Basketball

Kuri uyu wa mbere ni bwo kuri Petit Stade Amahoro hatangiye imikino y’ibihugu bigize akarere ka Gatanu, ibihugu bitatu gusa bikaba ari byo byitabiriye, aho mu bagabo harimo u Rwanda na Uganda, naho mu bakobwa hakabamo u Rwanda, Tanzania na Uganda.

Tanzania n'u Rwanda mu mukino wa mbere w'aya marushanwa
Tanzania n’u Rwanda mu mukino wa mbere w’aya marushanwa

Mu mukino wa mbere wabaye, u Rwanda rwahuye na Tanzania irutsinda amanota 74 kuri 63, aho agace ka mbere Tanzania yagatsinze ku manota 22-13, aka kabiri karangira Tanzania ifite 35 kuri 30, aka gatatu karangira Tanzania iyoboye ku manota 53 kuri 42, naho umukino urangira Tanzania itsinze 74 kuri 63.

Muri iyi mikino ikipe izaba iya mbere izabona itike yo kwitabira igikombe cya Afurika kizabira muri Cap Vert ku bahungu, naho ku bakobwa kikazabera mu Rwanda kuva tariki 26/07 kugera tariki 04/08/2019, aho u Rwanda mu bakobwa rwo rufite itike yo kwitabira aya marushanwa ruzaba rwakiriye.

Gahunda y’imikino isigaye

Ku wa kabiri, Tariki 11/06/2019

18h00 - Tanzania vs Uganda (Abakobwa)

Ku wa Gatatu tariki 12/06/2019

17h00 - Uganda vs Rwanda (Abakobwa)
19h00 – Rwanda vs Uganda (Abahungu)

Ku wa Kane Tariki 13/06/2019

18h00 – Tanzania vs Rwanda (Abakobwa)

Ku wa Gatanu tariki 14/06/2019

18h00 - Uganda vs Tanzania (Abakobwa)

Ku wa Gatandatu Tariki 15/06/2019

17h00 – Rwanda vs Uganda (Abakobwa)
19h00 - Uganda vs Rwanda (Abahungu)

Andi mafoto yaranze uyu mukino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka