U Rwanda rwatsinze Sudani rubona itike ya 1/2 cy’irangiza

Mu marushanwa y’akarere ka gatanu ari kubera mu Misiri, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinze Sudani y’Amajyepfo ihita ibona itike ya 1/2 cy’irangiza

Kuri uyu wa Gatatu i Cairo mu Misiri u Rwanda rwakinaga umukino wa nyuma wo mu itsinda rya mbere rurimo, aho rwisobanuraga na Sudani y’Amajyepfo zose ziharanira umwanya wa kabiri mu itsinda, u Rwanda ruza kuwegukana rutsinze uyu mukino ku manota 90 kuri 80.

Ikipe y'igihugu yamaze kwibonera itike ya 1/2 cy'irangiza
Ikipe y’igihugu yamaze kwibonera itike ya 1/2 cy’irangiza

Agace ka mbere k’umukino u Rwanda rwagatsinze n’amanota 22 ku 9, Sudani y’Amajyepfo itsinda aka kabiri 23 kuri 21 y’u Rwanda, aka gatatu amakipe yombi anganya amanota 21 kuri 21, aka gatatu Sudani y’Amajyepfo igatsinda ku manota 27 kuri 26, ariko igiteranyo cy’amanota gituma u Rwanda rwegukana intsinzi.

Umutoza w'aba basore b'u Rwanda Moise Mutokambari abaha inama
Umutoza w’aba basore b’u Rwanda Moise Mutokambari abaha inama

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, u Rwanda rwahise rubona itike ya 1/2 cy’irangiza, aho ruzahura na Uganda yabaye iya mbere mu itsinda rya kabiri, mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 17 Werurwe, i saa moya z’ijoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka