U Rwanda rwatangiye amarushanwa ya Basketball abera i Bujumbura rutsindwa

Amakipe y’u Rwanda ya Basketball y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 18, yatangiye irushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari batsindwa n’amakipe y’u Burundi mu mikino bakinnye, kuri uyu wa Gatanu tariki 29/6/2012.

Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 yatsinzwe n’ikipe y’u Burundi y’abakuru amanota 66 kuri 41. Abakobwa b’u Rwanda batarengeje imyaka 18 batsindwa n’ikipe y’u Burundi y’abakuru amanota 75 kuri 25.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Karima Cyrille, yadutangarije ko n’ubwo amakipe y’u Rwanda yatangiye atsindwa bidahangayikishije, kuko ngo iyo kipe icyayijyanye muri iryo rushanwa ahanini ari ukwiga kugira ngo bizayifashe kwitwara neza mu mikino y’akarere ka Gatanu izabera i Kigali kuva tariki 17 kugeza 22/07/2012.

Ati: “Hano hari amakipe afite abakinnyi bakuze kurusha abana bacu, ikindi kandi bagomba gukina imikino myinshi mu gihe gito, kuko hari n’ahateganyijwe gukina imikino ibiri ku munsi.

Ibi rero nta kibazo biduteye, kuko tugomba kumenyera gukina imikino nk’iyi no muri ubu buryo kuko nibyo bizadufasha mu mikino y’akarere ka Gatanu”.

Impamvu ikipe y’abakobwa yatsinzwe amanota menshi cyane n’ikipe y’Uburundi (25-75), ahanini ni uko bakoreshaga abakinnyi umunani gusa, kuko abandi batandatu biga i Kabgayi babuze uruhushya rubemerera kujya i Bujumbura, ariko bakazitabazwa mu gikombe cy’akarere ka Gatanu.

Iyi mikino izasozwa ku Cyumweru tariki 01/7/2012, yitabiriwe n’amakipe y’abagabo n’abagore harimo abiri y’u Burundi, abiri akomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo n’ayo mu Rwanda.

Iri rushanwa riri mu rwego rwo gufasha Burundi kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 bumaze bobonye Ubwigenge.

Imikino irakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 30/6/2012, aho mu bahungu ikipe y’u Burundi B yakinnye na Burundi A guhera Saa Tanu za mu gitondo.

Kuri iyo saha kandi u Rwanda rwakinnye na Repubulila iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), u Rwanda rwongere gukina na Burundi B saa cyenda z’igicamunsi, naho kuri iyo saha RDC ikine na na Burundi A.

Mu bakobwa, saa tanu Burundi B izakina na Burundi A, naho saa kumi z’umugoroba ikipe y’u Rwanda ikine n’iya Burundi B.

Uko amakipe yatsindanwe turabibagezazo mu makuru yacu ataha.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka