U Rwanda rwatahanye umwanya wa kabiri mu mikino y’i Bujumbura

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 18 yegukanye umwanya wa kabiri mu marushanwa yahuzaga ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yasojwe mu Burundi tariki 01/07/2012.

Amakipe y’u Rwanda yitabiriye iyi mikino afite umugambi wo kwitegura imikino y’akarere ka gatanu izabera mu Rwanda tariki 17-26/7/2012.

Muri iyi mikino yitabiriwe n’amakipe yo mu Burundi, RDC n’u Rwanda, amakipe yose yagombaga guhura hagati yayo, hakarebwa amakipe abiri ya mbere agakina umukino wa nyuma.

Mu bahungu, u Rwanda rwatsinze umukino umwe gusa rutsindwa imikino ibiri. U Rwanda rwatsinzwe n’amakipe abiri y’Uburundi yari yitabiriye irushanwa, ariko rutsinda ikipe yari yaturutse muri Congo.

Mu bakobwa, ikipe y’u Rwanda nayo yakoze nk’ibya basaza babo, kuko yatsinze ikipe yo muri Congo, ariko itsindwa n’amakipe abiri y’Uburundi.

Ukurikije uko amakipe yose yitabiriye iryo rushanwa yitwaye, amakipe abiri y’Uburundi niyo yabaye aya mbere, u Rwanda ruba urwa kabiri naho Congo iza ku mwanya wa gatatu ari nawo wa nyuma kuko yatsinzwe n’amakipe yose yitabiriye irushanwa.

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Richard Mutabazi wari waherekeje ikipe mu Burundi, yavuze ko intego yari yabajyanye bayigezeho, kuko bashakaga ko ikipe y’u Rwanda itinyuka gukina n’amakipe akomeye dore ko yakinaga n’abayirusha imyaka.

Mutabazi avuga ko umutoza w’iyo kipe, Amonovic Nenad, yishimiye uko abakinnyi bitwaye muri iyo mikino kuko hari abakinnyi batunguranye cyane muri iyi mikino bakora byinshi batabatekerezagaho, ku buryo byatanze icyizere cy’uko mu gikombe cy’akarere ka gatanu bashobora kuzahangana n’amwe mu makipe ahabwa amahirwe nka Kenya.

Mu irushanwa ry’akarere ka gatanu rizitwabirwa n’u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Ethiopia, Sudan na Ethiopia, ikipe izaba iya mbere izahita ibona itike yo kuzakina igikombe cya Afurika “Afrobasket U18’ kizabera muri Mozambique tariki 16-25/8/2012.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka