U Rwanda rutsinzwe na CAP VERT, ruzahura na Guinea mu gushaka itike ya ¼

Mu mukino wa nyuma w’amatsinda, u Rwanda rutsinzwe na Cap-Vert ntirwabasha guhita rubona itike ya ¼ cy’irangiza aho rusabwa gutsinda Guinea ngo rubone itike

U Rwanda ntiruhise rubona itike ya 1/4 ako kanya, ruzahatana na Misiri
U Rwanda ntiruhise rubona itike ya 1/4 ako kanya, ruzahatana na Misiri

Wari umukino wasabaga buri kipe gutsinda hagati ya Cap-Vert ndetse n’u Rwanda ngo haboneke itike yo gukina ¼ cy’irangiza, umukino urangiye amahirwe asekeye ikipe ya Cap-Vert.

Ni umukino ikipe ya Cap-Vert yatangiye iyoboye kuva mu gace ka mbere, aho kasojwe ifite amanota 29 kuri 14 , agace ka kabiri kagiye gusozwa Cap-Vert irusha u Rwanda amanota 20 (46-26), aka gatatu Cap-Vert yongereye ikinyuranyo aho kasojwe ifite amanota 68 kuri 43 y’u Rwanda.

Mu gace ka nyuma k’umukino, ikipe y’u Rwanda yaje kwikosora igabanya ikinyuranyo ku buryo bugaragara, aho muri ako gace yatsinze amanota 31 kuri 14 ya Cap-Vert ariko umukino urangira Cap-Vert yegukanye intsinzi ku manota 82 kuri 74 y’u Rwanda.

Nyuma y’imikino itatu yo mu itsinda rya mbere (A), Cap-Vert ni yo isoje iri ku mwanya wa mbere ikaba yahise inabona itike ya ¼. U Rwanda rusoje ku mwanya wa kabiri rugomba kuzakina na Guinea yabaye iya gatatu mu itsinda rya kabiri, itsinda ikazahita ibona itike ya 1/4.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nako batagize rwose ndizerako urwanda ruzatsinda Guinea

COX yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Bakinnyi bacu biragaragara ko ntako mutagize kd ikindi nubwo dutsinzwe si ubuswa bwanyu sin’ubw’umutoza ,ahubwo turacyabura kwihagararaho,nokumva ko dushoboye ndetse imyitozo myinshi .naho ubundi sinarinziko muzi gukina kugeza kuri ururwego gusa biraduha ikizere ko tugiye kwimukira muri uyu mukino naho indi yo byaranze arko courage .Murakoze

AHISHAKIYE Elysee yanditse ku itariki ya: 28-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka